skol
fortebet

Minisante yahumurije abanyarwanda batewe ubwoba na Ebola imeze nabi Uganda

Yanditswe: Saturday 24, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko bari gukora ibishoboboka byose ngo indwara ya Ebola itinjira mu Rwanda.
Ebola ikomeje guca ibintu mu karere ka Mubende mu Majyaruguru ya Uganda, aho abantu 11 bayanduye imaze kubica ndetse hari ubwoba ko umubare w’ubwandu n’impfu ukomeza kwiyongera.
Agace kagaragayemo Ebola gateye impungenge u Rwanda kubera ko kabamo Abanyarwanda benshi bagenda bagaruka ndetse Minisiteri y’Ubuzima (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko bari gukora ibishoboboka byose ngo indwara ya Ebola itinjira mu Rwanda.

Ebola ikomeje guca ibintu mu karere ka Mubende mu Majyaruguru ya Uganda, aho abantu 11 bayanduye imaze kubica ndetse hari ubwoba ko umubare w’ubwandu n’impfu ukomeza kwiyongera.

Agace kagaragayemo Ebola gateye impungenge u Rwanda kubera ko kabamo Abanyarwanda benshi bagenda bagaruka ndetse Minisiteri y’Ubuzima n’inzego z’Ibanze batangaza ko mu minsi itatu ishize hari abantu barenga 63 bagiye binjira mu gihugu bavuye muri ako gace.

Dr. Mpunga yatangaje ko inzego zishinzwe ubuzima zikomeje gukurikirana abo bantu kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Ebola bafite.

Ati ‘‘Kuba ari ahantu bagenda buri munsi kandi hari icyorezo, ibyago byo kuba bakizana mu gihugu cyacu birahari, ariko kugeza ubu ndagira ngo mpumurize Abanyarwanda ko nta gikuba kiracika, nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda.”

Dr Mpunga yakomeje avuga ko u Rwanda wrubatse ubushobozi bwo guhangana na Ebola dore ko atari ubwa mbere yumvikanye mu bihugu bihana imbibi narwo.

Ati “Murabizi muri Congo za Beni n’agace ka Ituri hakunze kuboneka ikibazo cya Ebola gikomeye cyane, u Rwanda rero rumaze imyaka myinshi twitegura, twubatse ubushobozi ku mipaka bwo gupima, twanashatse abakozi tubaha amahugurwa ahagije barahari.”

Hari kandi ibiganiro byahuje inzego zitandukanye ziga kuri gahunda zo gukumira ibyorezo no gutanga ibisubizo mu gihe haba habayeho ibiza.

Umuyobozi Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda, Dr Brian Chirombo yagaragaje ko hari imbaraga zishyirwa mu gukumira indwara ya Ebola ku bufatanye bw’ibihugu byo mu karere.

Ati “Mu Rwanda twakomeje gukorana na leta mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa, twagiye tugira inama zo kurebera hamwe gahunda zo kwitegura guhangana na Ebola, amahugurwa yarakozwe.”

“Icyorezo kiravugwa mu gihe twarimo gukorana na leta mu bijyanye no gutanga ibisubizo ku buryo bwihuse ku kibazo cya Ebola. Rero u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kubona ubushobozi bwo gutanga ibisubizo.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibimenyetso bya Ebola birimo kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara rnu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Mu byo abantu basabwe kwitwararika harimo kwirinda gukora ku maraso no ku matembabuzi cyangwa ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola, kwirinda gukora ku muntu wishwe na Ebola cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba zipfushije no kurya inyama zazo, gukomeza umuco mwiza wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi rneza n’isabune no kwivuza hakiri kare igihe cyose umuntu yumva arwaye.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa