skol
fortebet

MINISANTE yatangiye gupima abakozi ba leta indwara zitandura

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima ifatanyije na Minisiteri y’umurimo, bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga cyo kurwanya no kwirinda indwara zinyuranye zitandura. Ni muri urwo rwego hatangiye igikorwa kizamara iminsi 3 cyo gusuzuma ku buntu abakozi ba Leta bakorera muri Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye bikorera ku Kacyiru, biteganyijwe ko kizakomereza n’ahandi.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi, aragira inama abakozi ba Leta kucyabafasha kugira ubuzima buzira umuze. (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima ifatanyije na Minisiteri y’umurimo, bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga cyo kurwanya no kwirinda indwara zinyuranye zitandura. Ni muri urwo rwego hatangiye igikorwa kizamara iminsi 3 cyo gusuzuma ku buntu abakozi ba Leta bakorera muri Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye bikorera ku Kacyiru, biteganyijwe ko kizakomereza n’ahandi.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi, aragira inama abakozi ba Leta kucyabafasha kugira ubuzima buzira umuze. Yagize ati, ’’Tukaba aha dushaka kubakangurira ko kugira ngo bagire ubuzima bwiza umutima wbo ukomeze ukore neza bagomba no gukora Sport bakiyitaho bagakora nibura amasaha 2 cyangwa 3 mu cyumweru kugira ngo birinde n’izo ndwara z’umutima’’

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, asobanura ko impamvu bashyizeho iyi gahunda biri mu rwego rwo kubegereza serivisi kuko akenshi akazi gatuma batabona umwanya wo kujya kwa muganga.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa