skol
fortebet

Minisiteri y’ubuzima yatangiye kwica imibu iyisanze mu bishanga

Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima ifatanije Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa 28 Kamena 2018, batangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwica imibu n’amagi yayo haterwa imiti mu bishanga ngo bikazagabanya malariya ku buryo bugaragara.

Sponsored Ad

Icyo gikorwa cyatangirijwe mu gishanga cya Shaka cyo mu Murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi.

Aka karere kabarirwa mu turere 10 mu gihugu twibasiwe na Malariya, aho mu baturage 387.127 gafite 112.181 ni ukuvuga 28% barwaye malariya mu mezi 11 ashize, icyenda muri bo irabahitana nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ako karere.

Yamfashije Clémentine, umuturage wo muri uwo murenge ahamya ko yarwaraga kenshi malariya kubera imibu yabazengereje.

Yagize ati “Jyewe narwaraga malariya buri mezi atatu nkajya mu bitaro nanavayo ngasanga abana na bo yabafashe kubera imibu myinshi ituruma. Ku mugoroba n’iyo wambaye umupira imibu irawupfumura ikakuruma, ubu ndishimye cyane ubwo ingabo zaje kudufasha kuyirwanya”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yavuze ko ubusanzwe harwanywaga imibu yageze mu nzu z’abaturage, none hatangijwe uburyo bwiza bwo kuyisanga aho yororokera.

Ati “Ubusanzwe twakoreshaga uburyo bwo kwica imibu yadusanze mu nzu, ariko uyu munsi twatangije uburyo bwo kwica imibu n’amagi yayo ari mu bishanga, mu mazi adatemba no mu bihuru. Kuba dukoresha imiti ikorerwa mu Rwanda bizatworohera guhashya malariya”

Kigalitoday yatangaje ko Imiti irimo gukoreshwa ikorwa n’uruganda ‘AGROPY’ rwa kompanyi ya Horizon y’Ingabo z’u Rwanda ruri mu karere ka Musanze, rukaba rukora n’indi itandukanye ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wungirije wa AGROPY, Jean Marie Uzamugura, avuga ko urwo ruganda rwaje rugamije kugabanya imiti yavaga hanze ihenze.

Ati “Mbere ibireti u Rwanda rwabyoherezaga hanze, imiti ivuyemo ikagaruka mu Rwanda ihenze. Ubuyobozi rero bwahisemo ko ikorerwa hano, dukora iyica imibu mu kurwanya malariya, iyica uburondwe n’ibindi, ni igisubizo igihugu cyishakiye”

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, yavuze ko umutekano w’abaturage utarangirira mu kurinda igihugu ko giterwa gusa.

Ati “Ingabo zirinda umutekano w’igihugu, ariko mutekano si ukubuza ko igihugu giterwa gusa, umutekano usesuye ni uko umuturage aba ameze neza, atarwara malariya n’izindi ndwara, avurwa, abakora akazi bagakora neza. Ni yo mpamvu twese twafatanyije muri iki gikorwa cyo guhashya imibu itera malariya”

Yakomeje avuga ko kuba Ingabo, MINISANTE, Polisi y’igihugu n’izindi nzego ku bufatanye n’abaturage bashoje urugamba rwo kurwanya imibu itera malariya nta shiti bazarutsinda.

Ingabo zifatanya n’abaturage gutera iyo miti

Muri icyo gikorwa hanagaragajwe ibiti bifite impumuro yirukana imibu, bikaba bigiye kuzagezwa kuri buri muturage agatera nibura kimwe mu rugo rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa