Kigali

Minisante: Abayobozi b’imali n’ubutegetsi mu bitaro (DAF) byagaragaye ko bahawe akazi mu buriganya birukanwe

Amakuru   Yanditswe na: Ubwanditsi 15 May 2018 Yasuwe: 14125

Dr. Diane GASHUMBA: Minisitiri w’Ubuzima

Mu mpera z’icyumweru gishize Minisiteri y’ Ubuzima yirukanye abayobozi b’Imali n’Ubutegetsi (DAF) bo mu bitaro icumi nyuma y’aho Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ikoreye igenzura ku itangwa ry’ibizamini ku myanya aba bakozi barimo igasanga harabayemo ibinyuranye n’amategeko.

Abirukanwe bakaba banagaragara muri raporo y’agateganyo ya Komisiyo y’Umurimo n’Abakozi ba Leta ku itangwa ry’akazi muri Minisante ku myanya y’abayobozi b’imali n’ubutegetsi mu bitaro.

Iyi raporo yagaragaje ko bamwe mu bahawe akazi batanze dosiye zabo zisaba akazi nyuma y’uko igihe cyo kuzitanga kirangiye, hakaba harimo abongerewe amanota bari batsinzwe ikizamini cyanditse bikabahesha gukomereza ku kizamini cyo kuvuga, abari bafite ibyangombwa bituzuye batanze basaba akazi n’ibindi.

Bamwe muri aba bakozi bashinzwe imali n’ubutegetsi mu bitaro birukanwe Umuryango wamenye harimo uwo mu bitaro bya Gihundwe, Mibilizi, Munini, Kibungo, Nyanza, Shyira, Rwinkwavu, Ruhango na Gisenyi.

Amakuru Umuryango wamenye kandi ni uko raporo ya nyuma kuri iri genzura ishobora kuba itarasohoka ariko Komisiyo y’Umurimo n’Abakozi ba Leta ikaba yarandikiye Minisante ibaruwa iyisaba guhita yirukana vuba na bwangu bariya bakozi bavuzwe hejuru.

Twagerageje kuvugana n’ Umuvugizi wa Minisante Malick KAYUMBA ku kumenya niba hari abandi barebwa n’ibi bihano ariko ntibyadukundira kuko inshuro twamuhamagaye atitabye telefoni ye igendanwa ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye akaba atarabushubije.

Umuryango wagerageje kandi kumenya icyo Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iteganya ku bihano byahabwa abagize uruhare mu makosa yagaragaye muri iri piganwa ariko Angelina Muganza uyobora iyi Komisiyo atubwira ko azabikurikirana nyuma ubu ari mu nama.

Aba bakozi 10 birukanwe bari barabonye akazi mu ipiganwa ryitabiriwe n’abakandida 178 mu bizami byo kwandika no kuvuga byakozwe . Abakandida 38 akaba aribo bagejeje ku manota 70% yabahesheje akazi.

Ubusanzwe amategeko n’amabwiriza agenga imitangire y’akazi mu Rwanda avuga ko iyo hagaragaye amakosa mu gutanga akazi ibyakozwe byose biseswa haba hari n’abamaze kugera mu kazi bakirukanwa bose ipiganwa rigasubirwamo.

Aya mategeko n’amabwiriza kandi anavuga ko abatanze akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko nkana nabo baba bagomba gukurikiranwa bakabihanirwa.

Ibaruwa Minisante yandikiye abo yirukanye ntigaragaramo icyo buri umwe umwe yirukaniwe uretse kubabwira ko ari nyuma y’igenzura iyi Minisiteri yakoze! Gusa ntibigaragara mu ibaruwa igihe iri genzura ryabereye, icyo ryari rigamije n’ibyo abirukanwe batujuje ryasabaga!

Kanda hano usome inkuru twanditse mbere kuri iki kibazo

http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/komisiyo-y-abakozi-ba-leta-yatahuye-uburiganya-mu-mitangire-y-akazi-muri

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble RWANDA

    tURASHIMIRA CYANE Commission y’Abakozi ba leta ikora akazi gakomeye kandi gafasha benshi Njye Commission yaramfashije cyane ndabizi uwo itararatabara ageramiwe Umugani w’Abarundi ntiyamenya Akamaro kayo. Gusa icyo nayisabira nugukoresha ububasha bwose ihabwa n’Amategeko maze ifashe abo igomba kurengera. ANGELINA MUGANZA she is very serious women kandi ibyo akora arabizi anabifitemo uburambe nubushobozi. CONGRATULATIONS TO HER,

    16 May
  • chat_bubble karengane

    Yewe twarihanaguye.kuko kubona akazi udafite ukugererayo byo ntibikivugwa.Iki ni cyo Nyakubahwa PEREZIDA WACU DUKUNDA YAGOMBYE kurandura. Amashuri, ubwenge, gutsinda urinde se?.Aba ba DAF bose bagiyeho mu manyanga kereka niba aba birukanwe aribo Minister atabonye raporo yabo bakaba barihereye aba technicien be gusa. Hari abahawe ibizamini byanditse, abakoze nyuma, kongererwa amanota abandi bakayamburwa,ruswa yavuzaga ubuhuha.Iyi komisiyo nijye no muri WASAC irebe ibihabera umwanya umara umwaka uri ku isoko umuntu agakora ibizamini bitanu.Ubwo se ikindi bashaka atari ugushaka ufite ruswa cyangwa uwemerewe ari iki?.Nayo izagenzurwe.Nsanga ibigo byagombye kwakwa uburenganzira bwo gushaka abakozi hakajyaho ikigo kihariye.Kandi itegeko rigakurikizwa uwabonye hejuru ya 70% akaba yahabwa umwanya aho waboneka hose.Ibi barimo biduteje ubukenetwirirwa tujya guherekeza abemere we.Gusa ni hose none se umuntu yatorwa mu myanga (technique) akazageza iki ku bantu ayobora.Democratie weeeeeeeeee.Umuntu ntiyayobora n’urugo rwe none ngo umuhaye akarere,ikigo.......azabigezahe.Nisabire PSC,MIFOTRA, INTEKO ISHINGA AMATEGEKO,NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBURIKA Y’U RWANDA akarengane mu gutanga akazi karakabije.

    16 May
  • chat_bubble SANO

    Ndasaba RIB ko yajya ikurikirana izi comments byabafasha mu gufata ababigizemo uruhare bose.
    ubundi amategeko agakurikizwa

    15 May
  • chat_bubble Sano

    Ariko RIB ijye ikurikirana izi comments yakuramo amakuru azabafasha gukurikirana neza iyi case yo muri minisante.

    15 May
  • chat_bubble Christine

    Ariko reka tuzarebe ko Minister Diane azakingira ikibaba uwo bita Ndonkeye Valens muri aya makosa
    Dukora ikizamini abantu badeposaga ahantu hatandukanye bikatuyobera naho bari bafite uko bavuganye mama , ibya Minisante nihatari jyewe niyo babisubiza ku isoko sinzasubirayo kuko nta kizere ko bazakorwa mu mucyo

    15 May
  • chat_bubble MM

    Ariko usomye izi comments harimo no gusebanya wasanga abenshi arabatsinzwe bakaba barimo gusebanya,mureke ababishinzwe babikurikirane ariko mwe kwandagaza amazina yabandi kuko burya iyo usebeje umuntu ugasanga waramubeshyeye biragorana kumusubiza icyubahiro cye nkumuntu,gusa abakoze amakosa bakwiye gukurikiranwa

    15 May
  • chat_bubble .

    nanjye narindimo ndinanirwa kumufuka bagisubiramo bagaca impapuro bakoreyeho bwa mbere

    15 May
  • chat_bubble ok

    muzabaze uburyo daf wa kabaya,nemba,muhororo,kilinda uburyo basubijye gukora basanze n,icumi ntayo kandi ndabona ntawagaragaye mwabo

    15 May
  • chat_bubble sante

    Leta yacu turayikunda kandi turayizera ababigizemo uruhare kwikubitiro bahanwe byintangarugero abo ni: DIRECTOR WA ADMINISTRATION AND HUMAN RESOURCES : BALIGIRA HAMAD na DIVISION MANAGER : NDONKEYE VALENS ninabo basinye final results obtained from recruitment process. Ikindi nuko iyo process yose yapfuye bivuze ko yakozwemo amanyanga nuburiganya ikaba igomba guseswa bose bakirukanwa hakongera hagakorwa ibizamini bundi bushyashya. Ikigaragara abatsinze bose uko ari 38 bagaragara kuri list byakozwe mu nuriganya bigomba guseswa. Murakoze

    15 May
  • chat_bubble bobo

    Ariko aba bantu ukuntu baje mu kazi n’amategeko bihimbiye njye nibazaga ukuntu batsinze ikizamini bikanyobera? Nibarebe dossiers zose kuko si aba gusa! Baje mu bitaro nk’iya Gatera! Ibintu barabivanga babihindura isupu!

    15 May
  • chat_bubble

    iki kibazo gisize minister ubwo ibyo kuvuga byo kubazwa ibyo Ushinzwe byaba Atari ukubeshyana?

    15 May
  • chat_bubble Emmanuel

    Iyi ni inkuru nziza kuri njye, ndishimye cyane aba babere urugero abandi bose batekereza gukora uko akabo kashobotse. Imana nibijyemo najye aho natsinze nzabone bampaye ibaruwa yo gutangira akazi.

    15 May
  • chat_bubble magorwa pascal

    Ariko izi commentaire minister arazisoma? mfite impungenge ko atazisoma kandi arizo zifite amakuru menshi yamufasha gukemura iki kibazo.

    15 May
  • chat_bubble MUNEZERO

    Biriya bikwiye gusubirwamo byose n’abo basigayemo bakavamo kuko iyo procedures yabaye violees nibivamo nta gaciro bigira.

    15 May
  • chat_bubble

    Ndonkeye valens niwe wica agakiza muri Minisante, ariko biravugwa ko yahabwaga milioni ebyiri kuri buri muntu utamurebaga ntacyo yabaga avuze, ubuse DAF wa Kibagabaga ntiyakoze ikizamini nyuma y’abandi bose. None se umuntu wambuwe amanota we 27 akabuzwa gukora interview ubwo we bizagenda gute ?akwiye guhamagarwa nawe agakora interview kuko ikizamini cyanditse yaragitsinze. Cyangwa babisese byose bitangirwe bundi bushya

    15 May
  • 1 | 2 | 3

Inzindi nkuru

Ubuhamya bw’ Umukobwa watewe inda na se wabo agiye gusura nyirakuru

Umukobwa w’ imyaka 18 yatanze ubuhamya avuga uko se wabo yamufashe ku ngufu...
11 December 2018 Yasuwe: 2325 0

Leta y’ u Rwanda yahagaritse imiti yavaga mu Buhinde n’ Ubushinwa itujuje...

Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) cyahagaritse...
11 December 2018 Yasuwe: 929 0

Iki nicyo kigero cy’inzoga ushobora kunywa utwaye imodoka mu Rwanda...

Polisi y’u Rwanda yatangaje ibipimo by’inzoga umuntu arenza akaba yahanwa...
6 December 2018 Yasuwe: 2933 0

WhatsApp: Hari Gukusanywa inkunga ya Ndahimana wambaye kambambili agiye...

Abakoreshwa Whatsapp bashyizeho uburyo bwo gukusanya inkunga yo gufasha...
3 December 2018 Yasuwe: 4105 3

Mudugudu wafashwe asambana agacibwa ururimi yoherejwe ku bitaro bya...

Ibitaro bya Nyamata byatangaje ko umuyobozi w’ umudugudu bya Mububa Migambi...
29 November 2018 Yasuwe: 3127 0

Rev.Karangwa umuvugizi wungirije wa ADEPR yakoze impanuka y’imodoka yo mu...

Rev.Karangwa John usanzwe ari umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR...
28 November 2018 Yasuwe: 4019 1