skol
fortebet

Minisitiri Gashumba asanga abantu bose bahagurutse kurandura imirire mibi 100% bitatinda

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba aha umwana amata mu irerero ryo muri Nyamagabe
Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba yasabye inzego z’ ubuyobozi n’ abaturage guhagurikira rimwe bakarwanya ikibazo cy’ imirire mibi mu bana bato ashimangira ko abantu bose bahagurukiye iki kibazo kurandura imirire mibi byagerwaho 100 ku 100 bidatinze.
Ubu butumwa yabutanze ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’ umubyeyi n’ ubw’ umwana.
Minisiteri y’ ubuzima ivuga mu bikorwa byakozwe muri (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba aha umwana amata mu irerero ryo muri Nyamagabe

Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba yasabye inzego z’ ubuyobozi n’ abaturage guhagurikira rimwe bakarwanya ikibazo cy’ imirire mibi mu bana bato ashimangira ko abantu bose bahagurukiye iki kibazo kurandura imirire mibi byagerwaho 100 ku 100 bidatinze.

Ubu butumwa yabutanze ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’ umubyeyi n’ ubw’ umwana.

Minisiteri y’ ubuzima ivuga mu bikorwa byakozwe muri icyo cyumweru harimo gukingira abana, kuboneza urubyaro n’ ibindi.

Iki cyumweru cyasorejwe mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kamegeri, aho Minisitiri Dr Gashumba yasuye irerero rirerwamo abana bakiri bato.

Ababyeyi bafite abana barererwa muri iryo rerero bavuga ko ryabafashije kuko bajyaga Babura aho basiga abana igihe bagiye mu mirimo ya buri munsi. Kuri ubu bavuga ko icyo kibazo cyakemutse.

Umwe mubabyeyi yagize ati “Badufasha abana bakabaha ibyo kurya, bakabaha ibyo kunywa, kugera saa sita tukaza kubatora. Baturera neza bihagije kuko gusiga abana mu rugo ntumenya aho baherereye ni byiza kubasiga ku irerero kuko iyo uje usanga abana bafite umutekano”.

Minisitiri Dr Diane Gashumba yatangaje ko u Rwanda rugeze ahantu hashimije mu kwita ku buzima bw’ umubyeyi n’ umwana ashimangira ko habayeho ubufatanye ikibazo cy’ imirere mibi cyarandira burundu.

Yagize ati “Ubutumwa twageneye abaturage ni ugukorera hamwe mu miryango, tugashyira imbaraga mu marerero, umwana wese akamenyekana, umubyeyi wese agafata umwana wese nk’ uwe, umwana ufite imirire mibi akamenyekana, abajyanama b’ ubuzima bagafatanya n’ abandi bayobozi kwigisha abaturage”
Minisitiri Gashumba yakomeje avuga ko abantu bose bahagurutse gahunda zose zijyanye n’ ubuzima harimo no kurandura imirire mibi mu bana zagerwaho bidatinze.

Ati “Kugera ku 100% nicyo kifuzo cyacu, ntabwo nakubwira ngo n’ ejo cyangwa ejobundi ariko abantu bose bahagurutse ntabwo byatinda”


Nyamagabe ivuga ko ifite gahunda yo guteza imbere amarerero kuburyo irerero rizagira inyubako

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Francois, avugako bifasha inzego z’ ibanze gushyira mu bikorwa izindi gahunda za Leta zo kurwanya imirire mibi harimo Shisha kibona, no kubaha amata ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye akaba afite ikizere ku imirire mibi muri Nyamagabe izakendera.

Ubushakashatsi bwa 2015 bw’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda , bwagaragazaga ko mu karere ka nyamagabe 51.8% by’abana bagaragaraga ho ikibazo cyo kugwingira mu gihe mu gihugu hose iki kibazo cyari kuri 38%. Ministere y’ubuzima ivugako ishyira imbaraga nyinshi mu kurwanya imirire mibi ku bana kugira ngo ubushakashatsi bundi buzakorwa mu 2020 buzasange ikibazo cyo kugwingira kw’abana cyaragabanutse ku buryo bugaragara.

Gahunda y’ irerero yatangiye gushyirwamo imbaraga ubwo Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango Nyirasafari Esperance yageraga ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira demukarasi ya Congo akahasanga abana birirwa baharirira kubera ko ba nyina babasiga aho bagiye gushaka amaramuko muri Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa