skol
fortebet

Minisitiri Gatabazi yahishuye impamvu nyamukuru yatumye imwe mu mirenge yo mu ntara y’majyepfo ishyirwa muri Guma mu rugo

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko icyemezo cyo gushyira ibice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ cyafashwe mu rwego rwo kugabanya ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera muri iyi ntara.

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru,abanduye Covid-19 baiyongereye cyane mu Rwanda by’umwihariko mu turere tugize intara y’Amajyaruguru ariyo mpamvu imwe mu mirenge yaho yashyizwe muri Guma mu rugo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA,Minisitiri Gatabazi yatanze urugero rw’ibipimo byafatiwe mu isoko rya Huye, mu bantu 100 bapimwe hagaragaramo abantu 10 bafite Coronavirus. Ibi ngo ni ikibazo gikomeye kuko hari abaturage baturuka mu bindi bice by’iyi ntara baje guhahira muri iryo soko.

Yakomeje avuga ko hari n’ibindi bipimo byagiye bifatwa mu turere twa Gisagara aho bagiye hari nk’aho mu bantu 100 wasangaga nibura 20 cyangwa 25 banduye Coronavirus, ariko wabigereranya mu bipimo biba byafashwe muri buri karere ugasanga ibipimo biri hejuru cyane.

Ati “Kubera urujya n’uruza rw’abaturage rero ugasanga ibyo ubiretse abantu bagakomeza bakagenda, bakava mu mirenge bajya mu yindi, bakava mu masoko bajya mu yandi, mu kanya gato mu gihe kitarenze n’icyumweru kimwe, Covid-19 yaba yafashe Intara yose y’Amajyepfo abantu bakandura ari benshi kandi kubicunga ntabwo byaba bicyoroshye.

Ibirenze kuri ibi bipimo nta kindi gikorwa usibye gusaba abaturage ngo bagume mu rugo dukomeze gupima, dukomeze no gukurikirana abanduye, dukomeze no kubafasha noneho nyuma y’iyo minsi abantu bashobore gusubira mu buzima busanzwe.”

Itangazo ryashyizwe hanze na Minaloc, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Mata 2021, rivuga ko imwe mu mirenge yo mu turere tugize intara y’Amajyepfo ishyizwe muri Guma mu Rugo nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’Ubuzima ku cyorezo cya Covid-19 m Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko uturere dutatu.

Imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ari iya Ruhashya, Rwaniro yo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru.

Minaloc yavuze ko abatuye muri iyi mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga iyi gahunda. Ni mu gihe amasoko acuruza ibiribwa yemerewe gukora ariko umubare w’abayajyamo ugomba kugabanywa.

Ikomeza igira iti “Muri iyi mirenge insengero zose zirafunze, icyakora imirenge yashyizwe muri guma mu rugo mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, umunsi wo gusenga ni umwe mu cyumweru aho kuba ibiri.”

Mu yandi mabwiriza yashyiriweho iyi mirenge itandatu harimo kuba imirimo ikoresha abantu benshi hazajya hakora 50%, y’abakozi kandi abemerewe gukora babanze kwemezwa n’itsinda ribishinzwe ryashyizweho n’Akarere mu kurwanya Covid-19, nyuma yo gusuzuma ubwihutirwe bwayo.

Minaloc yakomeje igira iti “Imirimo yo kubaka Gisagara Peat Power Plant mu Karere ka Gisagara ibaye ihagaze, hazasigara hakora abakozi b’ingenzi babanje gupimwa Covid-19 ndetse bakanacumbikorwa mu kigo.”

Ibitekerezo

  • Mwaramutse neza mwagiye mwandika mugakora edit iyo wanditse intara y’amajyaruguru ukohereza inkuru mba mbona utazi nibyo ukora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa