skol
Kigali
startimes

Minisitiri w’ubuzima yahishuye igihe urukingo rwa Covid-19 ruzagerera mu Rwanda n’ingano y’uruzaboneka

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 December 2020 Yasuwe: 4483

Minisitiri w’Ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko u Rwanda rwamaze gutanga ubusabe bw’urukingo rwa Covid-19 ndetse ngo muri Werurwe 2021 ruzaba rwageze mu gihugu ruhabwe abagera kuri 20% barimo abakozi bo kwa muganga, abafite indwara zidakira nk’umuvuduko w’amaraso, diabète, asthma n’izindi zo mu buhumekero, abakuze bafite hejuru y’imyaka 65, abakora mu nzego zituma bashobora kugira ibyago byo kwandura nko kuri gasutamo n’abandi bahura n’abantu benshi.


Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, Dr Ngamije yatangaje ko muri icyo cyiciro, inkingo zizatangwa ari izishobora guhabwa abaturage 20% muri miliyoni 12,7 batuye u Rwanda.

Ati “Nizo dufiteho uburenganzira ubu. 20% gusa ya miliyoni 12,7 by’abaturage ni zo tugomba kubona ariko n’uburyo bwo gushaka amafaranga bukaba burimo kugira ngo tuzabashe kuva kuri 20% tujya kuri 60% nibura.”

Nta gihe ntakuka kiremezwa cy’igihe urwo rukingo ruzaba rwamaze kugerera mu gihugu, kuko magingo aya rutaremezwa ndetse n’inganda zitaratangira kuzikora ku bwinshi ku buryo zakwirakwizwa hose.

Ati “Urukingo rubonetse kuko inganda nazo zigomba gutangira kurukora kandi zihereza ibihugu byose ku Isi, ni ukuvuga ngo nibura abo 20% inkingo twazibona mu mpera z’ukwezi kwa gatatu umwaka utaha hanyuma abandi bakazagenda bakurikira uko inganda zigenda zongera ubushobozi bwazo bwo gukora inkingo. Ntabwo nakubwira itariki ngo abo bandi 40% biyongera ngo ni iki gihe ariko ibyo aribyo byose ni mbere y’uko uriya mwaka wa 2021 urangira.”

Minisitiri Dr Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda rwubahirije itariki ya 07 Ukuboza 2020 yari yatanzwe nk’igihe ntarengwa ibihugu byose bigomba kuba byatanze ubusabe bw’inkingo za COVID-19, aho ari kimwe mu byemerewe kuzahabwa inkingo 20% by’abaturage bose b’igihugu mu cyiciro cya mbere.

Dose imwe y’urukingo igura angahe?

Buri rukingo mu ziri kugeragezwa zashyiriweho igiciro ku buryo bizwi ngo nk’umuntu umuntu atewe inshuro imwe (dose) igura aya mafaranga, hanyuma yaterwa ebyiri, ikiguzi kingana gutya na gutya.

Nk’urukingo rwa AstraZeneca, nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amadolari ane, ni hafi 4000 Frw. Bisobanuye ko u Rwanda rushatse gukingira abaturage bose b’igihugu bagahabwa dose ebyiri nk’uko biteganywa, wasanga rwakwishyura asaga miliyari 100 Frw.

Urukingo rwakozwe n’Abanyamerika rwa Moderna rwo rugura amadolari 33 ya Amerika, ni ukuvuga asaga ibihumbi 32 Frw, urwakozwe na Pfizer na BionTech rwo rugura amadolari 20, ni hafi ibihumbi 20 Frw.

Sputnik V rwakozwe n’ikigo Gamaleya cy’Abarusiya rwo rugura amadolari icumi, ni hafi ibihumbi 10 Frw.

Minisitiri Dr Ngamije yakomeje avuga ko ubu hataramenyekana neza amafaranga azatangwa n’igihugu muri ibi bikorwa byo gushaka urukingo no gukingira abaturage, kuko kizagenwa hashingiwe ku gaciro k’urukingo igihugu cyabonye.

Ati “Hari inkingo utera dose ebyiri, hari izo utera imwe, kandi buri imwe ifite igiciro. Ubu rero kuko tutaramenya urukingo tuzatera, ni ikigereranyo navuga kinini cyane kuko ni hafi miliyoni 15 z’amadolari kuzakingira abo bantu bose 60% by’abaturage ariko bishobora guhinduka, kugabanuka cyangwa bikiyongera bitewe n’urukingo ruzahabwa.”

“Niba tuzahabwa urukingo utera urushinge rumwe cyangwa niba tuzahabwa urukingo utera inshuro ebyiri kugira ngo umuntu abe akingiye. Ni umubare umuntu yakwita uw’agateganyo.”

Nyinshi mu nkingo ziri mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza zitangwa inshuro ebyiri kugira ngo abantu babe bizeye ko bakingiwe koko.

Dr Ngamije yaciye amarenga ko u Rwanda rushobora kuzakoresha urukingo rwakozwe na Kaminuza ya Oxford rwa AstraZeneca kuko uburyo bwo kurwitaho butagoye, ari kimwe n’izindi nkingo zikoreshwa mu gihugu.

Ati “Ruriya rwa AstraZeneca ni urukingo rutatuvuna cyane mu buryo bwo kubika inkingo.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 194 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 14 Mutarama...
14 January 2021 Yasuwe: 4220 0

U Rwanda rufite ibyuma bifite ubushobozi bwo gukonjesha inkingo zose za...

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko kugeza ubu u Rwanda rufite ibyuma...
14 January 2021 Yasuwe: 3265 0

Abanduye Covid-19 mu Rwanda bamaze kurenga ibihumbi 10,ihitana...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 13 Mutarama...
13 January 2021 Yasuwe: 4023 0

Padiri Twagirumukiza wayoboye College Christ Roi y’i Nyanza yahitanwe na...

Padiri Twagirumukiza Herménégilde uri mu bagize uruhare mu gushinga ishuri...
13 January 2021 Yasuwe: 4776 0

Umugabo w’imyaka 55 yabaye umuntu 125 uhitanwe na Covid-19 mu Rwanda, 166...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 12 Mutarama...
12 January 2021 Yasuwe: 4191 0

Abantu 4 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 154 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 11 Mutarama...
11 January 2021 Yasuwe: 4295 0