skol
fortebet

Minisitiri w’ubuzima yatangaje impamvu Guverinoma yongereye #Gumamurugo n’ikigiye gukorwa kugira ngo harebwe niba abantu basubira mu buzima busanzwe

Yanditswe: Sunday 19, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Danielyaraye agiranye ikiganiro na RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, cyagarutse ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera ruhangana n’icyorezo cya COVIDー19 n’imyanzuro yafashwe kugira ngo iki cyorezo kibashe kurangira mu Rwanda abantu basubire mu buzima busanzwe.

Sponsored Ad

Dr.Ngamije yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze gufata icyemezo kiyongera ku bindi bigamije kurwanya icyorezo cya koronavirusi, aho abantu bose bagomba kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa bahavuye mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya koronavirusi kiba Isi n’u Rwanda rurimo.

Minisitiri w’Ubuzima,Dr.Ngamije Daniel yatangaje kandi ko muri iki gihe cyongerewe cyo gukomeza gukurikiza ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID19 bagiye gukora ubushakashatsi cyane cyane mu cyaro kugira ngo bamenye uko icyorezo gihagaze ndetse ubu bushakashatsi buzagira uruhare mu cyemezo kizafatwa nyuma ya tariki ya 30 Mata 2020. Hazapimwa abantu 4500.

Minisitiri Ngamije yavuze ko guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha inganda zizatangira gukora udupfukamunwa ku buryo buri wese azajya abasha kutugura kandi adahenzwe.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko icyemezo cyo kongera igihe cyo gukurikiza ingamba zashyizweho za Guma mu rugo cyari ngombwa kuko abantu bahuye n’abanduye bagishakishwa ndetse ngo hagomba gukorwa ubushakashatsi ku miterere y’icyo cyorezo mu gihugu hose.

Yagize ati "Umuntu akurikije intera tugezeho mu kurwanya kino cyorezo, biragaragara ko hari hakwiye ikindi gihe cyakwiyongeraho kugira ngo umusaruro tumaze kubona mwiza, mu cyemezo cyafashwe cyo kugumisha abaturage mu rugo no kugabanya ingendo zitari ngombwa n’izindi ngamba zafashwe, nk’uko twagiye dukunda kubyibutsa ko igihe cyakwiyongera kugira ngo dukomeze tunoze neza ingamba zashyizweho cyane cyane mu gukurikirana abantu bahuye n’abanduye, kuko baracyahari. Hari abantu tugenda tubona umunsi ku wundi nk’uko tugenda tubitangaza buri mugoroba..."

Uyu muyobozi yanavuze ko bagiye gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe uko icyorezo cya koronavirusi gihagaze ahantu hanyuranye harimo no mu byaro ku buryo igihe cyatanzwe nikigera bazamenya ikindi cyemezo cyazafatwa.

Yagize ati "Turashaka kumenya ko nta bwandu buri kugendagenda mu baturage mu buryo butazwi, tugiye gukora isesengura mu buryo bwa kiganga mu gihugu hose guhera ejo, tukazajya mu turere dutandukanye tugasuzuma abantu dukoresheje protocole zo gukurikirana indwara nk’izi z’ibyorezo kugira ngo tumenye ko hari ubwandu bwaba buri mu baturage tutabizi."

Yunzemo ati "Bizadufasha kumenya ikizakorwa nyuma y’iki gihe batwongereye kuko tuzaba dufite aho twahera dufata ibindi byemezo cyangwa guverinoma ifata ibindi byemezo by’uko twazitwara nyuma ya tariki 30 z’ukwezi kwa kane."

Kugeza ubu mu Rwanda umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya koronavirusi ni 144, aho muri bo 69 bamaze gukira bagasezererwa, na ho 75 bakaba bakivurwa.

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yongeye guterana hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, igamije kwiga ku Cyorezo cya COVID-19, ishimangira ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020.

Ingamba zigomba gukurikizwa:

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, gushaka serivisi z’imari cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi, kimwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ingenzi ku rwego rwlgihugu;

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembvve cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo Cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga. d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga, ariko akomeze guhugura abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’Igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza. h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga. k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take-away). Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa