skol
fortebet

Minisitiri w’Urubyiruko yahishuye byinshi ku rugendo rwo kuramya ubukene Perezida Kagame aherutse kwamagana

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Urubyiruko,Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah,yatangaje ko yanenze uburyo umuhango w’umubyeyi wacu w’abakene ukorerwa mu karere ka Rutsiro ukorwamo kuko usubiza inyuma abawitabira aho kubateza imbere.

Sponsored Ad

Minisitiri Utumatwishima yabwiye The New Times ko yatumiwe muri uwo muhango ariko ntiyishimira uko ukorwa aho abantu bagenda amajoro n’amanywa ntacyo kurya no kunywa,bakarara hanze,ariyo mpamvu yafashe umwanzuro wo gukebura abawitabiriye.

Yavuze ko yatunguwe n’ibyo yabonye muri urwo rugendo yatumiwemo rukorerwa ku musozi wiswe"Mubyeyi wacu w’abakene’,uherereye muri Paruwasi ya Crete Congo-Nil mu karere ka Rutsiro.

Uyu muyobozi yagize ati "Hari ibintu bitajyanye n’igihe,ibyo utakora muri iyi minsi n’imyaka.Hari uburyo bwiza abantu bakoramo urugendo rutagatifu nk’ubwa Kibeho,abarutegura baba bakwiye gutekereza ku mutekano w’abitabira.

Uburyo (umuhango w’umubyeyi wacu w’abakene) wakorwaga mu 1954 niko ugikorwa uyu munsi.Ibyo bikwiriye guhinduka."

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko yabaganirije ababwira ko bakwiriye kuva muri ibyo bakajya ku ishuri bagakora ibibateza imbere kuko na Yesu ngo yatoranyije intumwa azisanze mu kazi.

Ati "Gusenga biremewe ariko ukwiye gusenga unakora cyane kugira ngo wikure mu bukene."

Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko bafatanije na Polisi bagiye kuganira n’amadini ategura iyi mihango kwirinda ibyayobya urubyiruko.

Perezida Kagame yavuze ko yababajwe no kumva urubyiruko ibihumbi rukora urugendo rw’iminsi 3 ngo rugiye ahabaye amabonekerwa,avuga ko niyongera kubyumva azafunga abafite iyo myumvire.

Ati : "Vuba aha,hari ikintu kibabaje narakimenye hanyuma nkizana no mu nama y’abaminisitiri, ndababaza.

Naje kumenya urubyiruko nk’amwe rugera ku bihumbi.Bafashe inzira ngo n’ibintu bibaho buri gihe.Iyo mbimenya kare mba narabihagaritse ntibikomeze kuba .

Urubyiruko nkamwe rugafata inzira rukazinduka,bakamara iminsi itatu bagenda n’amaguru ngo bagiye ahantu habonekewe ariko hajyanye n’ubukene.

N’ukuvuga ngo noneho mugeze aho kuramya ubukene.Ngira ngo niyo musenga, muba musaba ibyabateza imbere,muba musaba ibyabakiza,mukava mu bukene.Nta muntu waramya ubukene,ntibibaho,ntimuzasubire,mwakoze ishyano.Ababikoze mwakoze ishyano.

Ninongera no kubyumva hari n’abanyuze ahandi ngo bagiye kuramya ubukene nzazana amakamyo mbashyiremo,ngende mbafungire ahantu.Nzabarekura ari uko ubwo bukene bw’ibitekerezo bwabavuyemo."

Umurwa wa Bikiramariya, Umubyeyi w’Abakene, uri mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congo-Nil.

Ni ahantu hakorerwa urugendo nyobokamana buri mwaka, hagahurira urubyiruko rusaga ibihumbi 15 ruba rwaturutse muri paruwasi 28 zigize Diyosezi ya Nyundo.

Ibitekerezo

  • Uyu niwe minisitiri wabesnye H.E? Kuba abantu bagenda n’amaguru se ikibazo ni ikihe? Hari itegeko ribibuza? Kuba se umuntu yakwigomwa amafunguro kubera Imana ye si ibintu bisanzwe? Ko numvise ngo uri umusiramu mwe ntimusiba igihe kinini kirenze na kiriya? Ahubwo uyu mu minisitiri afite amatiku, iyo ashaka umukozi we yohereza niba afunze umutwe bigeze aha? Ko ntabonye avuga ko baramya ubukene se H.E yabivuze abikuye he ? Nabyo wibihisha bidusobanurire kuko we ntiyagiyeyo ni wowe wamubeshye. Ubanza Perezida asigaye yarabuze abo agabira ministere!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa