skol
fortebet

Mu isoko rito rya Kigarama barasaba kugabanyirizwa amafaranga bishyura ku bwiherero

Yanditswe: Friday 08, Dec 2017

Sponsored Ad

Abacururiza mu isoko rito rya Kigarama ryahoze ari irya Gikondo barasaba kugabanyirizwa amafaranga bishyura kugira ngo bakoreshe ubwiherero bw’ iryo soko akaba 500 aho kuba 1000 ku kwezi.
Iri soko rishya MINI MARKET KIGARAMA rihereye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama Akagari ka Karugira.
Mu nama yahuje abacuriza muri iri soko n’ ubuyobozi, Ku wa 7 Ukuboza 2017 abacuruzi bavuze ko bishimira ko aho bakorera ubu ari heza bagereranyije n’ ahitwa Karugira bari bamaze imyaka itanu (...)

Sponsored Ad

Abacururiza mu isoko rito rya Kigarama ryahoze ari irya Gikondo barasaba kugabanyirizwa amafaranga bishyura kugira ngo bakoreshe ubwiherero bw’ iryo soko akaba 500 aho kuba 1000 ku kwezi.

Iri soko rishya MINI MARKET KIGARAMA rihereye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama Akagari ka Karugira.

Mu nama yahuje abacuriza muri iri soko n’ ubuyobozi, Ku wa 7 Ukuboza 2017 abacuruzi bavuze ko bishimira ko aho bakorera ubu ari heza bagereranyije n’ ahitwa Karugira bari bamaze imyaka itanu bakorera, gusa ngo amafaranga bacibwa ku bwiherero basanga ari menshi.

Umwe muri bo yagize ati “Ntabwo twishimiye kuba baduca amafaranga 1000 ya buri kwezi yo kujya mu bwiherero, kuko baduca imisoro myinshi hiyongereyeho n’ ayo ntabwo twayabona. Turifuza ko batugabanyiriza akaba 500”

Rwiyemezamirimo wubatse iryo soko rishya barimo Nzaramba Evode avuga ko ayo mafaranga atari menshi bitewe n’ ibiba bikenewe ngo ubwo bwiherero bubashe gukora bwujuje ibisabwa.

Yagize ati: “Mu by’ ukuri iyo abacuruzi bavuga ko bacibwa amafaranga menshi mbibona nko kubivuga bigiza nkana kuko hafi ya bose bazi agaciro k’ibikoresho bikoreshwamo hariya , ikindi ni uko twagerageje no kubasaba kujya bishyurira rimwe amafaranga igihumbi (1000frw) buri kwezi bingana n’amafaranga mirongo 33 n’ibice ku munsi ariko umuntu akaba yakoresha ubwiherero inshuro zose akeneye ku munsi nabwo bakavuga ko ari amafaranga menshi ariko nta gahato karimo , ibi byari byasabwe n’abagiye babahagarariye mu byo tuzi nka zone bityo mu gihe batarabyumva ukaba ntacyo wahinduraho kubisanzwe”.

Uwanze kwishyura aya mafaranga 1000 yo gukoresha ubwiherero ukwezi kose yishyura amafaranga 100 uko agiyemo.

Aya mafaranga rwiyemezamirimo avuga ko akoreshwa mu kwishyura umukozi uhakora isuku, kwishyura amazi akoreshwa isuku no kwishyura impapuro z’ isuku.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Karugira TUMUSHIME Simon yishimiye iterambere rikomeje kugaragara mu kagari ayoboye. Yibutsa abakorera muri iryo soko ko bagomba kurangwa n’isuku nyinshi bakicungira umutekano mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere n’imikoranire y’inzego.

Iradukunda Elisabeth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa