Mugabo yaciye agahigo ko kuba Umunyarwanda muto cyane urangije amasomo yo gutwara indege
Yanditswe: Monday 29, Jan 2024
Umunyarwandakazi Joan Mugàbo ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda [RDF] yaciye agahigo ko kuba Umunyarwanda wa mbere wabonye impamyabumenyi mu masomo yo gutwara indege ari muto cyane.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 asoreje amasomo ye muri Türkiye, mu ishuri rya AYJET Flight.
Yarangije mu banyeshuri 20 baturutse muri Rwanda Airforce aho babiri muri bo ari abagore. Aba batsinze neza amahugurwa akomeye bahawe mu gihe cy’imyaka 2 muri ririya shuri.
Umuyobozi mukuru w’ishuri ry’indege rya AYJET, Celal Cingöz,uwari uhagarariye igisirikare cy’u Rwanda, Jenerali Joseph Demali hamwe n’abapilote benshi bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye ku kibuga cy’indege cya Hezarfen.
Muri uwo muhango, umunyeshuri waje mbere yahawe isaha. Abanyeshuri batwara indege bahawe impamyabumenyi zabo bashobora no gukora mu ndege za gisivili.
Umuyobozi mukuru w’ishuri rya AYJET, Celal Cingöz, avuga ko batanze uburezi ku banyeshuri benshi b’abanyamahanga kuva mu 2005, yagize ati: “Muri rusange buri cyiciro cy’abanyeshuri kiba kirimo n’abanyamahanga bake, ariko izo ncuti zose ziba ari izo mu ngabo zirwanira mu kirere.
Ibi byadushimishije kuko abafatanyabikorwa bose b’ishuri bakomoka mu barwanira mu kirere. Ikipe yacu yagiye mu Rwanda, bahisemo kandi bakoresha ibizamini byinshi.
Dushingiye ku manota y’ibizamini, twabahaye urutonde rw’abanyeshuri 20. Twahisemo neza kuko bose barangije amasomo. Byadushimishije. Nzi kandi ko ari abizerwa kuri twe.Dutanga uburezi bwiza kandi bidutera ishema".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *