skol
fortebet

Muhanga: Abana 14 barohamye muri Nyabarongo , 11 baburirwa iregero

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abana 14 bo mu karere ka Muhanga, mu Murenge wa Mushishiro baguye muri Nyabarongo, harokorwamo batatu abandi 11 baburirwa irengero.
Ku mugoroba wo kuri uyu wambere tariki 17 Nyakanga 2023, nibwo aba bana baguye muri Nyabarongo ubwo bari bari kwikorera amategura bayavana mu mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro bayambutsa hakurya y’umugezi.
Umwe mu baturage wahaye amakuru yatangaje ko aba bana bari bari kwambutswa n’umuntu ujya kuba mukuru, bakoresheje ubwato (...)

Sponsored Ad

Abana 14 bo mu karere ka Muhanga, mu Murenge wa Mushishiro baguye muri Nyabarongo, harokorwamo batatu abandi 11 baburirwa irengero.

Ku mugoroba wo kuri uyu wambere tariki 17 Nyakanga 2023, nibwo aba bana baguye muri Nyabarongo ubwo bari bari kwikorera amategura bayavana mu mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro bayambutsa hakurya y’umugezi.

Umwe mu baturage wahaye amakuru yatangaje ko aba bana bari bari kwambutswa n’umuntu ujya kuba mukuru, bakoresheje ubwato bw’igiti, gusa ngo we yarokotse, ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru bari bataramenya irengero ry’abo bana bandi 11.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Gilbert Mugabo yabwiye IGIHE ko amakuru y’aba bana barohamye muri Nyabarongo bayamenye ndetse ngo ubuyobozi buri kubikurikirana.

Yagize ati “Natwe twabyumvise ariko umuyobozi w’akarere yagiye kureba, ubu ni ho ari; nta makuru arenze ayo yari yamenyekana.”

Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’umutekano ziri gukurikirana iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa