skol
fortebet

Muhanga: Bitunguranye ,umugenzi yapfiriye muri Gare bategeramo imodoka

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko witwa Ahorushakiye Venant yapfiriye mu Kigo abagenzi bategeramo imodoka i Muhanga.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umurenge bwamenye ayo makuru buvuga ko yari avuye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi mu gitondo cy’uyu wa Kabiri Taliki ya 22 Kanama 2023 ashaka kwerekeza mu Karere ka Ngororero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yavuze ko bahamagaye mwishywa wa Nyakwigendera witwa Tuyisenge Moabu bamubwira ko Nyirarume arwaye, ava mu Karere ka Ngororero aje kumureba ageze iwe asanga yarembye yigira inama yo kujya kumurwariza iwabo mu rugo.

Ati “Bageze muri Gare bategereje imodoka birangira ashizemo umwuka.”

Gitifu avuga ko iby’urupfu rwa Ahorushakiye babimenyesheje abo mu muryango we bakaba bagiye kujyana umurambo we mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo bawusuzume, kuko abaganga aribo bemeza icyamwishe.

Ati “Twabanje kubimenyesha Umugore we ndetse n’ab’iwabo batuye mu Murenge wa Sovu.”

Tuyisenge Moabu mwishywa wa Ahorushakiye Venant avuga ko urupfu rwa Nyirarume rumutunguye kuko yatatse ko arwaye ku munsi w’ejo ariko bidakomeye.

Ati “Yafashwe n’indwara kuvuga biranga aho azanzamukiye baramenyesha ubu nashakaga kujya kumurwariza mu Ngororero kuko niho akomoka.”

Ahorushakiye Venant yakoraga akazi k’ububaji i Musambira, akaba asize Umugore n’abana 4.

Ubwo iyi nkuru yategurwaga umurambo wa Nyakwigendera wari ukiri muri gare, gusa Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye buvuga ko hari iperereza RIB irimo gukora mbere yuko imodoka y’Umurenge igeza umurambo we i Kabgayi.


Ivomo:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa