Kigali

Muhanga: Umugore yatwitse umwana we akoresheje umuhoro ushushye

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 31 January 2018 Yasuwe: 1002

Mu karere ka Muhanga Uwitije Beatrice utuye mu kagari ka Makera, mu murenge wa Cyeza yatwitse umwana we w’umukobwa ufite imyaka 11 y’amavuko kubera amakosa yoroheje yakoze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu mugore w’imyaka 44 y’amavuko yatwitse umwana we akoresheje umuhoro ushushye.

Yagize ati,"Iki gikorwa kigayitse uyu mugore yagikoze ku itariki 25 z’uku kwezi. Uwo mwana yamutwitse ahantu hatandatu ku maguru yombi no ku kubuno. Abaturanyi be ni bo bamumutesheje bumvise aboroga anatabaza, bahita babimenyesha Polisi."

Uwitije afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Afatwa nk’umwana umuntu wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko. Kumukoresha imirimo ivunanye kandi ibuzanyijwe n’amategeko, kutamwandikisha mu bitabo by’irangamimerere ku gihe giteganyijwe n’amategeko, kutamuvuza, kumuvana mu ishuri, kumwima urubuga rwo gutanga ibitekerezo no kwidagadura, kumusambanya, gukuramo inda, kumuta, kumushimuta, kutamubwira ababyeyi be no kumukubita ni bimwe mu byaha by’ihohotera bikorerwa abana.

Mu butumwa bwe, CIP Kayigi yagize ati," Abana bakorerwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye. Hari ababavana mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe nko guhinga no gucuruza. Abandi babakoresha imirimo ivunanye kandi ibuzanyijwe n’amategeko nko gucukura amabuye y’agaciro (Mu birombe), gucukura no gutunganya amabuye yo kubakisha, gucukura umucanga, no kubikoreza imitwaro mu isoko (Bashaka amafaranga). "

Yagize kandi ati," Hari na none ababaha ibihano biremereye bibabaza umubiri nko kubakubita no kubaboha; hakaba n’ababatwikisha ibintu bitandukanye nk’uko uyu mugore yabigenje. Abakora ibi bikorwa; ndetse n’ibindi turarondoye baragirwa inama yo kubihagarika."

Yibukije ko umuntu ubonye amakuru yerekeranye n’ihohotera ryakorewe umwana cyangwa abana yayamenyesha Polisi kuri nimero za telefone zitishyurwa 116 na 3029 (Isange One Stop Centers); cyangwa akagana Sitasiyo ya Polisi imuri hafi.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bwa mbere Kigali igiye kwakira inama nini izitabirwa n’ abantu 10...

Mu mpera z’ umwaka utaha I Kigali mu Rwanda hazabera inama nini ivuga kuri...
24 March 2018 Yasuwe: 2634 0

Msgr Bimenyimana Jean Damascène wayoboraga Diyosezi ya Cyangugu yaguye...

Kuri iki cyumweru nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Musenyeli...
11 March 2018 Yasuwe: 1595 1

Nyaruguru: Nyakwigendera Karamba biravugwa ko yazize inzara, abandi...

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye batujwe mu mudugudu...
11 March 2018 Yasuwe: 7267 6

Niba uryamana terefone ngendannwa hafi yawe urashyira ubuzima bwawe mu...

Abantu batandukanye bakunze gushyira terefone ngendanwa zabo hafi y’uburiri...
27 February 2018 Yasuwe: 2319 1

Nyagatare: Polisi yataye muri yombi batatu binjizaga inzoga zitemewe mu...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018, Polisi y’u...
26 February 2018 Yasuwe: 231 0

Karongi: Impunzi z’Abanyekongo zaguye mu myigaragambyo bashyinguwe

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare, 2018 ni bwo hashyinguwe imirambo...
25 February 2018 Yasuwe: 3356 1