Musanze: Bugarijwe n’ubusinzi butizwa umurindi n’inzoga z’inkorano
Yanditswe: Monday 19, Jun 2023
Abaturage bo mu Mirenge ya Gataraga, Shingiro na Busogo mu Karere ka Musanze, bavuga ko inzoga z’inkorano zicururizwa mu tubari twaho, ziri mu bikomeje gutiza umurindi ubusinzi bukabije.
Uku bimeze ngo biri kubakururira umutekano mucye, aho bifuza ko inzego bireba zarushaho gukaza ingamba mu gutahura aho izo nzoga zengerwa no guhana abagira uruhare mu kuzikwirakwiza.
Zimwe mu nzoga aba baturage bavuga ko zibazengereje zirimo iyitwa Akamashu, Nzogejo, Muriture, Sinkarabe n’izindi.
Ngo usanga hari abagabo cyangwa abagore bazinywa zikabasindisha ku rwego rurenze, bagatezuka ku nshingano zo kwita ku ngo zabo.
Babaturage batanze ubuhamya mu itangazamakuru bavuga ko batazi neza imisemburo bavangavangamo gusa ngo irakaze.
Kureba iyo nzoga iri mu icupa ushobora gukeka ko ari urwarwa ariko mu by’ukuri sirwo kuko hari ibindi bisindisha bikakaye baba bavangavanzemo ku buryo ubinyoye ubwenge bwe buyaga byihuse”.
Basanga umuti wagabanya ikibazo cy’ubusinzi bukomeje kugaragara muri kano gace harimo no gushakisha aho izi nzoga zengerwa no guhana abazenga.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze ivuga ko ibyaha byinshi bigaragara byaba ibishingiye ku bwicanyi, urugomo, ubwiyahuzi, ubujura, amakimbirane mu miryango n’ibindi ahanini biba bifitanye isano n’ubusinzi.
Ktd
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *