skol
fortebet

Musanze: Nyuma yo kumara imyaka 10 atabasha kureba yavuwe yongera kureba

Yanditswe: Wednesday 17, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abarwayi bavuwe indwara y’ishaza mu bitaro bya Ruhengeli bishimiye ubuvuzi bahawe bwatumye bongera kubonesha amaso nyuma y’imyaka myinshi bamwe bari bamaze amaso yarahumye.

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo Umusaza Senyenzi Alphonse yageraga mu bitaro bya Ruhengeri nta kintu na kimwe yashoboraga kubona.

Saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo muzehe Senyenzi Alphonse wari umaze imyaka icumi yarahumye, yongeye kubona umucyo.

Yitegereje byinshi atari aherutse kubona ariko mu marangamutima menshi yongeye guca iryera urubavu rwe imbonankubone, kwiyumanganya biranga aramuhobera bashira urukumbuzi.

Kongera kubona umucyo kuri Muzehe Senyenzi abifata nk’igitangaza k’uko yari yaratakaje ikizere.

Ibyishimo byatashye ku mutima wa Nzeyimana Siphora washakanye na Senyenzi.

Mu bahawe ubuvuzi bwo kubagwa ishaza mu bitaro bya Ruhengeri bose bavuga ko bakize.

Dr Habineza Moise inzobere mu buvuzi bw’amaso mu Bitaro bya Ruhengeri asaba abafite uburwayi bw’ishaza kumva ko buvurwa bugakira.

Buri munsi mu bitaro bya Ruhengeri hakirwa abarwayi bari hagati ya 40 na 60 baba baje kwivuza indwara zitandukanye zifata amaso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa