skol
fortebet

Ngoma: Polisi ifunze umugabo wafatanwe ibiro 140 by’urumogi abandi baracyashakishwa

Yanditswe: Friday 12, Jan 2018

Sponsored Ad

Minani Emmanuel w’imyaka 30 ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma, kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu gihe hagishakishwa abandi bari kumwe igihe bafatanwaga ibiro 140 by’urumogi.
Ni mu gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Meraneza, akagari ka Karwema mu murenge wa Mutenderi, akarere ka Ngoma, mu rukerera rwo ku italiki ya 11 Mutarama, ku bufatanye bwa Polisi ihakorera n’izindi nzego ndetse n’abaturage, ahafashwe imifuka itatu y’urumogi irimo ibiro 140, hafatwa umwe mu (...)

Sponsored Ad

Minani Emmanuel w’imyaka 30 ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma, kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu gihe hagishakishwa abandi bari kumwe igihe bafatanwaga ibiro 140 by’urumogi.

Ni mu gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Meraneza, akagari ka Karwema mu murenge wa Mutenderi, akarere ka Ngoma, mu rukerera rwo ku italiki ya 11 Mutarama, ku bufatanye bwa Polisi ihakorera n’izindi nzego ndetse n’abaturage, ahafashwe imifuka itatu y’urumogi irimo ibiro 140, hafatwa umwe mu bari barwikoreye.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, SP Vita Hamza yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari abantu bikoreye imifuka ishobora kuba irimo ibintu bitemewe kuberako bari bitwikiriye ijoro, iyo nzira yoherejwemo abapolisi maze barabafata.

SP Hamza yagize ati:” Iyi ni imwe mu nzira zikunze gukoreshwa n’abafite ibiyobyabwenge baba bambukanye binjije mu gihugu, tuhakorera imikwabu kenshi , abahatuye bamaze kugira imyumvire myiza ku bubi bw’ibiyobyabwenge, ni nawo musaruro uvuyemo.”

Yakomeje avuga ko Minani wafashwe yakoraga nk’uwahawe akazi ko kwikorera kimwe na bagenzi be babiri bagishakishwa, ariko nyirarwo yamenyekanye nawe akaba arimo gushakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Yagize kandi ati:” Inzira n’amayeri bikoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge bimaze kumenyekana, ubufatanye n’ubushake by’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage biri mu bidufasha gukomeza gukumira no kurwanya itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kandi tuzakomeza ibikorwa n’ubukangurambaga byo kubirwanya kubera ingaruka bifite kuri ejo hazaza h’igihugu cyacu.”

SP Hamza yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uru rumogi rufatwa kandi aboneraho gusaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu Rwanda kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye n’imipaka kandi agasaba abapakira imizigo mu mamodoka ko bakwiye kujya babaza bene yo ibyo bapakiye no kugira amakenga bakaba banareba niba atari ibiteza umutekano muke.

Yibukije kandi abatunda, abacuruza n’abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana n’ibindi.

Asoza yagize ati:” Iki ni kimwe mu bikorwa byatangiranye n’uyu mwaka kandi bikomeza cyane cyane mu turere twagaragajwe nk’inzira zinjiriramo ibiyobyabwenge ndetse n’uduce tuzwi nk’utwiganjemo ababinywa ; aha hose hakaba harongerewe ibikorwa byo kubirwanya ndetse n’umubare w’abapolisi bashinzwe ibyo bikorwa, twizeyeko abazakomeza kubyijandikamo bazajya bafatwa.”

Ifatwa ry’uru rumogi kandi rije rikurikira ubukangurambaga burwanya ibiyobyabwenge bugenda bukorwa mu gihugu hose, nabwo bwunganirwa n’ifatwa ndetse n’iyangizwa ryabyo hirya no hino mu gihugu.

Ingingo ya 594 mu gitabo cy’Amategeko ahana ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Umuntu wese ushora umwana mu biyobyabwenge mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’Ingingo yacyo ya 596.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa