skol
fortebet

Ngororero:Batanu barwariye kwa muganga nyuma yo gufata imiti gakondo

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu batanu bo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero bajyanywe kwa muganga, kubera gukoresha imiti gakondo, bakamererwa nabi ku buryo batabashaga kwitangira amakuru y’icyo babaye.

Sponsored Ad

Abaturage bababonye bazanwa mu ngobyi bakagezwa ku biro by’Umurenge wa Muhororo, bavuga ko bari bataye ubwenge ku buryo umwe muri bo bari bamuzirikiye mu ngobyi gakondo, kubera ko babonaga asa n’uwagize ikibazo cyo mu mutwe.

Umuturage wabonye abo bantu bazanwa ku Murenge wa Muhororo avuga ko yabiboneye bahagera, abarembye ari babiri muri abo batanu, ariko ko abari babahetse bavuze ko byatewe n’umuti banyoye bahawe n’umuvuzi gakondo mu gikorwa cyo gushakisha umuntu wabibye amafaranga.

Agira ati, “Babahagejeje mpari, umusore umwe bamuzirikiye mu ngombyi ya Kinyarwanda, undi mukecuru nawe arembye, wabonaga mu mutwe wabo bitameze neza, ngo bazanye umuganga gakondo ngo abahe umuti wo kuvumbura uwabibiye amafaranga ibihumbi 350frw, bamaze kuwunywa aba ari bo bata umutwe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo Barekayo JMV, avuga ko atiriwe ku biruo by’Umurenge kuko yakoreye hanze yawo, ariko ko yamenye ko abo bantu bageze ku Murenge banzanwe ngo boherezwe ku bitaro bakurikiranwe.

Avuga ko ibyo kuba barozwe cyangwa banyoye imiti gakondo atabihamya, kuko byakwemezwa n’abaganga, ari na yo mpamvu bahise bahamagarizwa imbangukiragutabara ngo bajyanwe kwa muganga.

Agira ati, “Ni abo mu Kagari ka Mubuga, ariko batwawe n’imbangukiragutabara, bahageze mu kanya gashize imvura igwa, turaza kubaza ibindi tumenye icyabaye, ntabwo baje ku Murenge ahubwo bagiye ku kigo cy’ubuvuzi bw’ibanze, bahabwa icyemezo (transfer), yo kujyanwa ku bitaro bya Muhororo, ntabwo twamenya niba banyweye iyo miti kuko nabo bararwaye ntacyo batubwira”.

Agira inama abaturage kutihutira kwivurisha imiti gakondo ahubwo bakwiye kujya bagana inzego z’ubuvuzi zikabafasha, naho ku byo kuraguza bashaka gufata umujura, akabasaba kutabyivangamo kuko hari inzego zabugenewe zikurikirana ibyaha.

Agira ati, “Imiti gakondo ntabwo ari yo yafasha abaturage gufata abajura kuko hariho uburyo bwizewe bwo gukurikirana ibyaha hatanzwe ibirego mu bugenzacyaha, n’izindi nzego z’ubuyobozi, kwirukira mu bavuzi gakondo ntabwo ari byo twabagiraho inama kuko hari inzego zizewe zibishinzwe”.

Twavuganye n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Muhororo atangaza ko mu mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023 ari bwo barimo babakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa