skol
fortebet

Nkombo: Babyarira ku nkombe z’ Ikivu babuze ambiransi ibageza ku bitaro

Yanditswe: Monday 04, Sep 2017

Sponsored Ad

Abatuye umurenge wa Nkombo ugizwe n’ ikirwa kinini kiri mu mazi y’ ikiyaga cya Kivu bavuga ko hari igihe umubyeyi ava muri uyu murenge akabyarira ku nkombe z’ ikiyaga cya Kivu habuze imbangukiragutabara iva ku bitaro bya Gihundwe ngo imugeze kwa muganga.
Umurenge wa Nkombo ubarizwa mu karere ka Rusizi mu ntara y’ iburengerazuba, nta bitaro biwurimo cyokora ufite ikigo nderabuzima. Iyo abaganga bo mu kigo nderabuzima bananiwe umurwayi bamwohereza ku bitaro bya Gihundwe bageraho babanje kwambuka (...)

Sponsored Ad

Abatuye umurenge wa Nkombo ugizwe n’ ikirwa kinini kiri mu mazi y’ ikiyaga cya Kivu bavuga ko hari igihe umubyeyi ava muri uyu murenge akabyarira ku nkombe z’ ikiyaga cya Kivu habuze imbangukiragutabara iva ku bitaro bya Gihundwe ngo imugeze kwa muganga.

Umurenge wa Nkombo ubarizwa mu karere ka Rusizi mu ntara y’ iburengerazuba, nta bitaro biwurimo cyokora ufite ikigo nderabuzima. Iyo abaganga bo mu kigo nderabuzima bananiwe umurwayi bamwohereza ku bitaro bya Gihundwe bageraho babanje kwambuka I Kivu.

Umusaza w’ imyaka 85, witwa Ntamuhanga Modeste, wavukiye kuri iki kirwa yatangarije, ko iyo ababyeyi bagiye kubyarira ku kigo nderabuzima cya Nkombo, bikaba ngombwa ko boherezwa ku bitaro bya Gihundwe, ngo hari ubwo babyarira ku nkombe z’ ikiyaga cya Kivu bategereje ambiranse iza kubatwara.

Yagize ati “Ubundi hari igihe umubyeyi aza ku kigo nderabuzima cya Nkombo, aje kubyara, hanyuma bikaba ngombwa ko bamwohereza ku bitaro bikuru bya Gihundwe, ariko usanga bategereza ambiransi igihe kirekire, hakaba ubwo umubyeyi abyariye ku nkombe z’ Ikivu”

Uyu muturage avuga ko kuvana umubyeyo mu rugo bamugeza ku Kigo nderabuzima bamuheka mu ngombyi ya Kinyarwanda. Gusa ngo izi ngombyi zirimo kugenda zikendera bikaba ari imbogamizi ikomeye kuribo.

Ati “Umurwayi kugira ngo agere ku kigo nderabuzima tumuheka mu ngobyi ya Kinyarwanda. Muri iki gihe zarabuze, ubundi twajyaga tuzikura ku Gikongoro(mu karere ka Nyamagabe) naho ntabwo zikihaba cyane, tugomba kujya gutira burankari zo ku kigo nderabuzima”

Rwango Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nkombo yemera ko hari ababyeyi babyarira ku nkombe z’ ikivu akavuga ko biterwa n’ ubuke bwa Ambiransi zituruka ku bitaro bikuru bya Gihundwe ziza gufata abarwayi baturuka ku Nkombo.

Yagize ati " Mu byukuri, ibivugwa n’abaturage ni ukuri. Koko abarwayi baturuka hano ku Kigo nderabuzima cya Nkombo bakoherezwa kubitaro bikuru bya Gihundwe, usanga bahura n’ikibazo cyo gutegereza Ambiransi igihe kirekire, gusa ahanini biterwa n’ubuke bwa Ambiransi ziri ku bitaro bya Gihundwe."

Rwango, akomeza avuga ko iki kibazo bagikoreye ubuvugizi no muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri yari yabasuye, gusa ngo nubwo uwo muyobozi yabijeje ko Leta igiye kugira icyo ikora bisa n’ aho amaso yaheze mu kirere.

Umuvugizi wa Ministeri y’ ubuzima Kayumba Malick yatangarije Umuryango ko ambiranse ziri ku bitaro bya Gihundwe zihagije gusa ngo ikibazo gihari ni uko aho zikora ari hanini.

Yagize ati "Ibitaro bya Gihundwe bifite ambiranse eshatu, kandi zirahagije. Ikibazo ni uko zikora ahantu hanini. Turimo gushaka ubushobozi bwo kuba twazongera. Gusa namwe (itangazamakuru) mwadufasha mugakangurira ababyeyi kujya bajya kwa muganga hakiri kare kuko hari nk’ igihe umubyeyi atinda kujya kwa muganga ugasanga agiye kuri moto kubera gutinda ugasanga nabyo bimugizeho ingaruka"

Yongeho ati "Icyo dusaba abo babyeyi ni uko bajya bipimisha inshuro enye mu gihe batwite kandi bakajya bajya kwa muganga hakiri kare".


Iyi niyo ambulance ibakura ku kigo nderabuzima cya Nkombo ibageza ku cyambu cyo mu murenge wa Nkanka aho babyarira bategereje ambulance iva ku bitaro bya Gihundwe

Uretse kuba ababyeyi baturuka ku kirwa cya Nkombo babyarira kunzira kubera kumara igihe kirekire bategereje Ambiransi bayibuze; Abaturage banavugako hari n’igihe abarwayi bapfira kunzira babuze Ambiransi ibageza kubitaro bikuru bya Gihundwe baba boherejweho ngo bahabwe ubuvuzi busumbye ubwo babonera ku kigo nderabuzima cya Nkombo.

Minisiteri y’ ubuzima ivuga ko itari kure cyane mu kubahiriza amabwiriza w’ umuryango w’ abibumbye ajyanye n’ umubare w’ ambiranse ku baturage kuko ayo mabwiriza asaba ko ambiranse imwe ikwiye gukora ku baturage ibihumbi 50, u Rwanda rukaba rugeze aho ambiranse imwe ikora ku baturage ibihumbi 55.

Kayumba Malick avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka Leta y’ u Rwanda izagenda igura izindi ambiranse kandi ngo ahagaragaye ikibazo cy’ ambiranse kurusha ahandi niho haherwa.

Ibitekerezo

  • Jyewe nabyarira murugo aho kubwarira munzira kuko kubyarira murugo byahozeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa