skol
fortebet

Nyabarongo: Ingona yari yarayogoje abaturage yishwe irashwe-AMAFOTO 7

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 24 Kanama 2017 ahagana saa sita z’amanywa ku ruzi rwa Nyabarongo ku ruhande rw’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, hafatiwe ingona yishwe irashwe.
Iyi ngona iri mu itsinda ry’ingona zari zarayogoje abaturage zibarya.Hari amakuru avuga ko hashize icyumweru kimwe ingabo na Polisi by’Igihugu batangije ‘Operation’ yo guhiga izi ngona.
Ngo iyi ngona yaguye mu mutego watezwe n’inzego z’umutekano nyuma y’igihe izi nyamaswa zica abaturage babaga bagiye gushaka amazi yo gukoresha ku (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 24 Kanama 2017 ahagana saa sita z’amanywa ku ruzi rwa Nyabarongo ku ruhande rw’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, hafatiwe ingona yishwe irashwe.

Iyi ngona iri mu itsinda ry’ingona zari zarayogoje abaturage zibarya.Hari amakuru avuga ko hashize icyumweru kimwe ingabo na Polisi by’Igihugu batangije ‘Operation’ yo guhiga izi ngona.

Ngo iyi ngona yaguye mu mutego watezwe n’inzego z’umutekano nyuma y’igihe izi nyamaswa zica abaturage babaga bagiye gushaka amazi yo gukoresha ku ruzi rwa Nyabarongo.

Abaturage batakaje ubuzima barimo abo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’abo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugarika.

Polisi yatangaje ko iri butange amakuru nyuma. Ngo hategerejwe icyemezo gifatwa na RDB (Rwanda Development Board) kugira ngo hagire igikorwa kindi. Ni nyuma y’uko irashwe kugira ngo hatagira uwo yica.

AMAFOTO:






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa