skol
fortebet

Nyabihu: Abagore bagize urwego rwa DASSO bahuje imbaraga bafasha abatishoboye

Yanditswe: Friday 03, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagore bagize Urwego rwa DASSO bo mu karere ka Nyabihu basuye abaturage babiri batishoboye batuye mu mudugudu wa Rugera,akagari ka Nyamitanzi,umurenge wa Jomba, babagenera ubufasha butandukanye mu rwego rwo kubafasha kumererwa neza.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko DASSO/Nyabihu yubakiye aba baturage babiri batishoboye inzu ya Two in one mu murenge wa Jomba,kuwa 01/11/2023,abagore bagize uru rwego bahuje imbaraga basura iyi miryango.

Abaturage basuwe bahawe ubufasha butandukanye burimo Matela n’imyambaro ni MBARIMO Speciose na NIBISEKERE Therese.

Ukuriye DASSO mu karere ka Nyabihu,Jean Pierre Mukerarugendo,yabwiye UMURYANGO ko nyuma yo kubakira iyi miryango,abagore bagize uru rwego rwa DASSO,bifuje kujya kureba imibereho yabo no kubagenera ibikenewe mu nzu imbere.

Yagize ati "Uko duhiga guteza DASSO imbere,duhiga no kugera ikirenge mu cy’umusaza [Perezida Kagame] mu guteza abatishoboye imbere.Ni muri urwo rwego twubatse inzu ya two in one tuyigenera abatishoboye badafite amacumbi.Iyo nzu yari ihagaze arenga miliyoni umunani FRW.

Hashize igihe tuyihaye abaturage, ariko nyuma yo kuyibaha tugenda tureba ko ubuzima bwabo bumeze neza.Ni muri urwo rwego abagore bo muri DASSO bafashe gahunda baravuga ngo ’tureba ku buriri no ku myambaro,umubyeyi wambaye neza agaragara neza mu nzira.Bafashe gahunda yo kubashakira matela n’ibyambarwa."

Yakomeje avuga ko n’abagabo bo muri DASSO bafite gahunda yo koroza aba batishoboye amatungo magufi bakiyongera kubo bahaye intama n’inkoko mu minsi ishize.

Yavuze ko DASSO ya Nyabihu ifite gahunda y’igihe kirekire yo gufasha abaturage kwiteza imbere.Ati "Tuva ku muturage tuvuga tuti turamucukije.Kumucutsa n’ukuvuga ngo ntabwo umwana yabura amata,ntabwo yabura iki..."

Ubutumwa yahaye izindi nzego n’uko zikwiye kurushaho kwegera abaturage.Ati "Ubutumwa twaha izindi nzego n’ukugera ikirenge mu cy’umusaza,kuko iyo umuturage uturanye nawe atamerewe neza nawe akubuza kumererwa neza.

Iyo dukoze igikorwa nka kiriya bituma abaturage batwibonamo kurusha uko batubona nk’abantu bari kubashakamo ibyaha."



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa