skol
fortebet

Nyabugogo:Umugabo yapfiriye muri resitora by’amayobera

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa gatandatu nibwo umuturage ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yapfiriye muri Restaurant iherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge hafi y’ahazwi nko ku Mashyirahamwe arimo kurya.
Yapfiriye muri Inkumburwa Resto-Bar arimo kurya ariko kugeza ubu icyamwishe ntikiramenyekana. Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyi Restaurant wanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu mugabo yageze mu Rwanda ku itariki 13 Ukuboza 2022 (...)

Sponsored Ad

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa gatandatu nibwo umuturage ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yapfiriye muri Restaurant iherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge hafi y’ahazwi nko ku Mashyirahamwe arimo kurya.

Yapfiriye muri Inkumburwa Resto-Bar arimo kurya ariko kugeza ubu icyamwishe ntikiramenyekana. Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyi Restaurant wanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu mugabo yageze mu Rwanda ku itariki 13 Ukuboza 2022 ndetse yapfuye ari kumwe na mugenzi we.

Abari hafi aho bavuze ko batunguwe n’urupfu rw’uyu mugabo ndetse bo bakeka ko ibiryo yari arimo kurya bishobora kuba byahumanyijwe. Uwitwa Wihogora we yagize ati “Njye nibwo mpageze ariko abandi baturage bari kuvuga ngo azize ibiryo yarimo kurya gusa mu bavuye kumuterura bamushyira mu modoka ya polisi bavuze ko yaguye mu kabari ariko atishwe n’ibiryo ariko uko twabyumvise benshi baravuga ko bashobora kuba bamuhumanyije.”

Undi umugabo uvuka muri RDC yavuze ko mugenzi we yari yaraturutse i Bukavu ndetse yari amaze iminsi ibiri arira muri iyi Restaurant. Yagize ati “Yavuye i Bukavu yageze hano ku itariki 13 z’uku kwezi, rero muri yo minsi yari amaze ino yakundaga kuza kurira aha.”

Uyu mugabo akimara gupfa polisi yahise ihagera ijyana umurambo we mu bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma rigamije kumenya icyamwishe.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa