skol
fortebet

Nyamasheke: Umurambo w’umusore wakuwe mu Kivu

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu murenge wa Kanjongo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu habonetse umurambo w’umusore.

Sponsored Ad

Uyu murambo wabonetse mu mudugudu wa Maseka, akagari ka Kibogora, ni uw’umusore ukomoka mu Karere ka Karongi.

Nyakwigendera yitwa NIYOMUGABO Jean Paul w’imyaka 39 y’amavuko, avuka mu kagari ka Bisesero, umurenge wa Rwankuba, mu karere ka Karongi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanjongo bwabwiye UMUSEKE ko ayo makuru ari yo, buvuga ko bwamenye imyirondoro ya nyakwigendera buyivanye kuri bimwe mu byangombwa yari afite.

Cyimana Kanyogote Juvenal, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo ati “Umurambo wakuwe mu mazi dusanga ari umugabo witwa NIYOMUGABO Jean Paul w’imyaka 39, avuka i Karongi.”

Yavuze ko ikarita yari afite mu mufuka, ari iya Cooperative yitwa COOTHEGIM ikorera mu murenge wa Twumba, akarere ka Karongi zone Rwankuba, Hangar Nyarushekera.

Uyu musore ngo yarohamye yambaye imyenda, ipantaro y’umukara, inkweto z’umukara, agapira k’umukara n’umweru n’agakoti karimo umweru n’umukara, n’amasogisi y’umuhondo n’icyatsi kibisi, nta bikomere yari afite.

Cyimana Kanyogote Juvenal Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo yatangaje ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwahageze.

Umurambo wajyanywe mu Bitaro bikuru bya Kibogoro gukorerwa isuzumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa