skol
fortebet

Nyanza: Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakoze ubukwe bw’igitangaza

Yanditswe: Monday 29, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umusore n’umukobwa bombi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, biyemeje kubana akaramata ndetse ubukwe bwabo bwashimishije benshi mu babutashye.

Sponsored Ad

Ubu bukwe n’umusaruro w’urukundo rwa Mushimiyimana Pacifique w’imyaka 36 na Immaculee Mutuyeyesu w’imyaka 31 bombi bafite ubumuga, ntibumva ntibanavuga.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko mu bukwe bwabo hakoreshwaga ururimi rw’Ikinyarwanda, n’urw’Amarenga.

Ni nako kandi umusangiza w’amagambo na we yavugaga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagomba kubahwa, ibirori byose bigakurikirana kuri gahunda yagenwe.

Mushimiyimana na Mutuyeyesu batuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko bamaze imyaka irenga ibiri bakundana, umwe mu batashye ubukwe yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye bidasanzwe.

Yagize ati “Mu by’ukuri ibi bintu ntibisanzwe aho abantu biyemeje kurushinga bombi batumva batanavuga.”

Umugeni Immaculee ubusanzwe akora ibiraka mu gutunganya ubwiza (hair dressing) naho umukwe agakora mare basanzwe babikamo imyenda n’ibindi.

Uwatashye ubukwe yavuze ko bukwiye kubera isomo abandi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakumva ko bashoboye.

UMUSEKE wabajije Dr Mutesa Leon umuganga akanaba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda niba aba bombi biyemeje kurushinga bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, nta ngaruka byagira ku bana bazabakomokaho.

Dr Mutesa avuga ko akenshi iyo abantu babanye bahuje ikibazo cy’uturemangingo ndangasano dufite ikibazo, hari ibyago byinshi byo kuzabyara umwana na we ufite ubwo bumuga nk’ubwabo.

Akomeza avuga ko, igihe umwe muri bariya bashakanye uturemangingo ndangasano twe, dufite ikibazo igihe twaba dutandukanye n’utwa mugenzi we, ko icyo abana babo hafite amahirwe yo kutazagira ubumuga bwo kutumva no kutavuga nkuko ababyeyi babo bimeze.

Nyampinga Uwimana Jeannette uherutse kwegukana ikamba ryo guhanga udushya (Miss Innovation) mu marushanwa y’ubwiza, na we akaba afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ni umwe mu batashye buriya bukwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa