skol
fortebet

Nyanza: Uwahoze ari padiri yashyingiranwe n’uwahoze ari umubikira bibasirwa n’abantu

Yanditswe: Friday 30, Apr 2021

Sponsored Ad

Umugabo w’itwa Mana François Xavier n’umugore witwa Uwambayeneza Marie Claire bashakanye umwe aretse ubupadiri n’undi aretse ububikira.Ubu bombi basegera kuri Kiliziya gatolika paruwasi ya Christ Roi.

Sponsored Ad

Bwana Mana n’umugore we Uwambayeneza Marie Claire batuye mu Karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo babwiye IJWI RY’AMERIKA inkuru y’urukundo rwabo.

Uyu mugabo yagize ati “Mvuye mu bupadiri nagiye gukora akazi k’abarayiki naragiye nyobora icyahoze ari komine Ruhashya, hagati aho rero sinzi ukuntu naje kujya gusura bagenzi banjye njya Ngororero. Hari hari Burugumesitiri witwa Evariste ngiye kumusura nsanga madamu iwe. Nsanga ndamuzi yiga muri Kaminuza.Ntacyo navuze nahise musezeraho n’umuryango wa Evariste ndagaruka nza I Ruhashya.

Hanyuma igihe cyo gushaka nicaye hasi ndareba nti ese ubu nkore iki?,mbigenze nte? nahamagaye Evariste ndamubaza nti ese uwo mubikira ameze ate?,dutera urwenya nuko ubukwe buraba.”

Nyuma yo gushakana, uyu muryango uvuga ko wahuye n’ikibazo cyo kuba iciro ry’umugani babwirwa ko bakoze ishyano.

Uwambayeneza Marie Claire avuga ko babwiwe ko we n’umugabo we bakoze ishyano. Yagize ati “Hari ababifataga nk’ishyano ryaguye, padiri yavuye mu bupadiri, masera avuye mu kibikira noneho padiri yashakanye na masera. Amagambo yabaga menshi birumvikana.

Abandi bati “bariya bantu bakoze ibyaha kiriya cyaha ntabwo Imana izakibabarira”. Ariko ibyo nta n’agaciro kanini njye nabihaga kuko burya umuntu n’umutimanama we. Iyo umutimana utagucira urubanza nta n’ikibazo kinini cyane ugira.”

Mana François Xavier na Uwambayeneza Marie Claire bavuga ko nubwo bavuye mu mirimo ya kiliziya ibyo bitavuze ko baretse ubukirisitu.

Bwana Mana François Xavier yagize ati “Nabatirijwe muri kiliziya gatolika ndi umwana ndacyanayirimo kuko numva nkiri umukirisitu. Kuko kuri njyewe ubukirisitu ni ukumenya Imana, ukamenya na mugenzi wawe.”

Madamu Uwambayeneza yakomeje ati “Ntabwo kuva mu bubikira cyangwa kuva mu gipadiri bivuga ko ntabona ijuru,Oya. Ijuru ryanjye niryo ndimo nkorera kandi mfite icyizere ko nzarijyamo.”

Nyuma yo gushakana uyu muryango usobanura ko mu bana wabyaye abahisemo kwiga mu iseminari kugira ngo bitegure kuzaba abapadiri wabibemereye. Icyo ngo ni ikimenyetso gikwiye kugaragaza ko bativumbuye kuri kiliziya Gatolika.

Inkuru ya Ijwi ry’Amerika

Ibitekerezo

  • Aba banze kubeshya Imana babishingukamo,nibyo byiza.
    Aho kubikora bihishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa