skol
fortebet

Nyarugenge: Umubyeyi yabyaye abana bane none ubu batatu barwaye bwaki

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

.Kugwigira biri kuri 38%
. Intego ni uko muri 2020 bizaba bigeze kuri 15%
.Gitega, umubyeyi yabyaye abana bane none ubu batatu barwaye bwaki

Sponsored Ad

Mu murenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali hari ingo zifite abana bafite ikibazo cy’ imirire mibi n’abarwaye indwara bakomora kuri icyo kibazo.

Umubyeyi utuye mu mudugudu wa Nyenyeri ni wabyaye impanga z’ abana bane ni umwe mu babyeyi bafite abana barwaye bwaki.

Ubwo Umunyamakuru wa Radio Flash yageraga muri uru rugo yahasanzwe umwana yahasanze umwana w’ imyaka itatu afite ikijumba cyokeje ari kukirya.

Uyu mubyeyi avuga ko abaganga bamubwiye ko abana batatu muri bane yabyaye ari impanga barwaye bwaki.

Yagize ati “Aba bavutse ari abana bane, uriya wavutse mbere we nta kibazo afite, batatu nibo bafite ikibazo kuko bahuye n’ uburwayi. Mujyanama yaje kubasuzuma abona baguye mu mutuku, ngiye no kubakingiza basanga baguye mu mutuku”

Izi mpanga enye zifite umwaka n’amezi ane, zikangira na mukuru wazo w’ imyaka itatu.

Uyu mubyeyi avuga ko muri izo mpanga abonka ari babiri, abandi babiri rimwe na rimwe bakanywa igikoma cyangwa amata.

Ati “Babiri ntabwo bonka honka babiri, honka babiri abandi bakanywa amata yabonetse cyangwa igikoma cyabonetse”

Si uyu mubyeyi wenyine uvuga ko abana be bafite ikibazo cy’ imirire mibi.

Undi mubyeyi nawe wo muri Gitega yagize ati “…Babapimaga mu bizigira by’ amaboko, bakabapima ibiro , bakatubwira ko abana batagejeje kuri ibyo biro bageze mu muhondo , bakatubwira ko bafite imirire mibi.”

Uyu mubyeyi yemereye umunyamakuru ko hari abana bo muri Gitega barwaye bwaki.

Maribagiza Chantal, umuyobozi w’ umudugudu wa Nyenyeri yavuze ko hari aho imirire mibi iterwa n’ uburangare bw’ ababyeyi.

Yagize ati “Abaturage ntabwo babyumva cyane kubera gushakisha ubuzima, n’ icyabiteye impamvu abo basigaye ntibage mu cyatsi( mu mirire myiza) ni uko umubyeyi yageraga aho agasiba ati nge gushaka n’ icyo abandi barya, uwo munsi ntaze ngo akurikirane gahunda nk’ abandi.”

Maribagiza avuga ko mu mudugudu ayoboye abana barwaye bwaki bari hagati umwaka n’ amezi atanu n’ imyaka 5.

Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba aherutse gutangaza ko ikibazo cy’ imirire mibi kigaragara hirya no hino mu Rwanda ahenshi gishingiye ku kibazo cy’ imyumvire.

Icyo yagize ati “Hari abantu bari mu kiciro cya gatatu cy’ ubudehe bakwiye kuba bameze neza ariko ugasanga hagaragara imirire mibi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ari ikibazo cy’ imyumvire n’ ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo”

Ubushakashatsi bwo muri 2015 bwagaragaje ko mu Rwanda abana 38 ku 100 bafite ikibazo cyo kugwingira. Muri 2005 abana bagwiraga mu Rwanda bari 52 ku 100. Leta y’ u Rwanda yihaye intego yo kugabanya kugwingira bikagera kuri 15% bitarenze 2020, u Rwanda rushaka ko muri 2025 imirire mibi izaba yaracitse burundu.

Ifoto yakoreshejwe igaragaza umwana urwaye bwaki, yakuwe kuri internet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa