skol
fortebet

Nyarugenge:Umwana w’imyaka 9 yaburiwe irengero nyuma yo gutwarwa na ruhurura avuye ku ishuri

Yanditswe: Thursday 12, Mar 2020

Sponsored Ad

Umwana witwa Mugisha Happy w’imyaka 9 wigaga ku kigo cy’amashuri abanza cy’Intwari giherereye mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge,yatwawe na ruhurura ubwo yari kumwe na mugenzi we bavuye ku ishuri none kugeza ubu yaburiwe irengero.

Sponsored Ad

Uyu mwana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yatwawe na ruhurura ahitwa ku gikontineri mu kagari ka Kabuguru ya I muri Rwezamenyo yatembaga cyane kubera imvura yari iri kugwa,ubwo abanyeshuri bo mu mashuri abanza bari batashye.

Umwe mu babonye uyu mwana atwarwa na ruhurura yabwiye Umuryango ati “Uwo mwana yari ari gukinira mu mazi yo ku karuhurura gato kari hafi ya ruhurura nini,hanyuma aba aranyereye amazi ya ruhurura nini atangira kumutwara.Twagerageje kumwirukaho ngo tumutabare ariko amazi yari menshi dutabaza abantu bari hafi ndetse no ku murenge wa Rwezamenyo,birangira adusize.”

Umwe mu barimu ba Mugisha wari mu bari kumushaka kuri iyi ruhurura utashatse ko dutangaza amazina ye, yabwiye umuryango ati “Twari ku ishuri icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri gitashye.Imvura yatangiye kujojoba nka saa tanu na 30 hanyuma abana barasohoka saa 11:40.Bibaye nka saa sita n’iminota 05 imvura iragwa nyinshi.Saa sita na 35 numva mama we arampamagaye ambwira ati “wamenye ibya Happy,ngo amazi yamutwaye.Ndavuga nti “Oya reka mbaze abandi bana niba hari abamubonye ati “Nabimenye neza ko amazi yamutwariye ku gikontineri.Yansabye ko namukorera ubutabazi njya kureba umuyobozi w’ikigo nsanga ku murenge babimubwiye nibwo twavuze tuti “reka tujye gushaka tumenye uko byagenze.”

Uyu mwarimu yavuze ko batarekura abana ngo batahe iyo imvura iri kugwa ahubwo ngo iyi mvura yaguye ari nyinshi bageze mu nzira ari nabwo yabwirwaga ko ruhurura yatwaye Mugisha.

Uyu mwana yatangiye gushakishwa mu ma saa sita n’igice ariko byageze saa kumi n’imwe umubiri we utaraboneka cyane ko umunyamakuru w’Umuryango yari kumwe n’itsinda ryagendaga rishakisha muri iyi ruhurura ndende.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rwezamenyo Madamu Dushime Redempta yabwiye umuryango ko uyu mwana akimara gutwarwa n’iyi ruhurura bahise babimenya we n’umuyobozi w’Umurenge batangira gushakisha abantu bo kubafasha gushaka uyu mwana ndetse banabimenyesha inzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati “Twabimenye imvura iri kugwa tugerageza kubimenyesha inzego zibishinzwe ndetse dutangira gushakisha muri iyi ruhurura ngo turebe ko twamubona.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubutumwa yagenera ababyeyi ari uko bagerageza gukangurira abana babo kujya bugama igihe babonye imvura iguye ndetse no kwirinda kugendera hafi ya za ruhurura.

Mu kwezi gushize nabwo mu murenge wa Kimisagara umwana wiga mu mashuri abanza yapfiriye muri ruhurura ubwo yari agiye kogera[kwidumbaguza] ahantu yangiritse hanyuma afatwa mu kinogo cyo hasi ahita apfa.

Ikipe y’abasore bashakishaga umurambo w’uyu mwana Mugisha Happy yahereye ku gikontineri ishakisha ko yabona umurambo we ariko yarinze igera Nyabugogo ataraboneka.

Ibitekerezo

  • Yooo, mbega inkuru ibabaje. Birasaba Leta guhindura uburyo izi ruhurura zubakwa na protection ishyirwa ahashobora guteza impanuka hose. Hari na za rigoles nyinshi kandi ndende usanga ku mihanda zirangaye izindi zuzuyemo za ferabeto zishinyitse impande y’inzira z’abanyamaguru ukibaza uko byagenda umuntu asitaye akagwamo!

    Yooo, mbega inkuru ibabaje. Birasaba Leta guhindura uburyo izi ruhurura zubakwa na protection ishyirwa ahashobora guteza impanuka hose. Hari na za rigoles nyinshi kandi ndende usanga ku mihanda zirangaye izindi zuzuyemo za ferabeto zishinyitse impande y’inzira z’abanyamaguru ukibaza uko byagenda umuntu asitaye akagwamo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa