skol
fortebet

Nyaruguru: Nyakwigendera Karamba biravugwa ko yazize inzara, abandi baratabaza Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 11, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye batujwe mu mudugudu wahawe akabyiniriro ka ‘Nyarutarama’ uherereye mu murenge wa Kibeho barataka inzara bavuga ko yamaze guhitana umwe muri bo. Ikibazo cyabo bavuga ko bakigejeje ku bayobozi b’ inzego z’ ibanze ntibagire icyo bagikoraho bityo ngo baratabaza Perezida Kagame.
Mu gitondo cyo kuwa 19/12/2017 nibwo Uwimana Nikuze umwana wa Karamba Gratien avuga ko yagije kumusura nk’ibisanzwe agasanganizwa inkuru y’ uko se yitabye Imana.
Uyu mukobwa (...)

Sponsored Ad

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye batujwe mu mudugudu wahawe akabyiniriro ka ‘Nyarutarama’ uherereye mu murenge wa Kibeho barataka inzara bavuga ko yamaze guhitana umwe muri bo. Ikibazo cyabo bavuga ko bakigejeje ku bayobozi b’ inzego z’ ibanze ntibagire icyo bagikoraho bityo ngo baratabaza Perezida Kagame.

Mu gitondo cyo kuwa 19/12/2017 nibwo Uwimana Nikuze umwana wa Karamba Gratien avuga ko yagije kumusura nk’ibisanzwe agasanganizwa inkuru y’ uko se yitabye Imana.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 ntiyabanaga na Se kuko yari yaragiye kubana na basaza be nyuma yo kubyarira iwabo ariko yazaga kumusura bya hato na hato mu mudugudu wimuriwemo abacitse ku icumu wa Nyarutarama,akagali ka Kibeho umurenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Karamba Gratien wari mu kigero cy’imyaka 58 yabanaga n’umwe mu bana be ufite uburwayi bwo mu mutwe(debilite mentale) batunzwe no guca inshuro ariko Uwimana avuga ko izabukuru n’uburwayi bitari bikimwemerera kujya guhingira amafaranga 700 ku munsi bityo kubona icyo kurya byamugoraga.

Ati “Jye ngenekereje kuko yapfuye yari ameze nabi atakibasha no kwicira inshuro ngo abone icyo arya mbona ari inzara kuko nta muntu bari kumwe ngo amuhereze icyo arya cyangwa ngo amucire inshuro babaga mu nzu gutyo”.

Karamba Gratien wari ku rutonde rw’abacitse ku icumu rya jonoside yakorewe abatutsi Leta igenera inkunga ngo yategaga amakiriro kuri iyi ngoboka kuko na bimwe mu byo yari atunze nk’inzugi ku nzu n’isambu yari iherereye aho yabaga mbere yo kwimurwa yari yarabigurishije.

Uwimana ahamya ko iyi nkunga itabasha gutunga umuturage kuko idatangwa buri kwezi bikaba byagora umunyantege nke utabasha guhingira amafaranga muri uyu mudugudu ubarizwamo inzu zigera kuri 87 za kijyambere.

Uwimana wasigaranye inshingano zo kwita kuri murumuna we ufite uburwayi bwo mu mutwe kandi ufite umwana wa w’amezi icyenda avuga ko atewe impungenge n’uburyo azatunga aba bombi.

Abatuye uyu mudugudu wa Nyarutarama nabo bakeka ko Karamba yaba yarazize inzara kandi ngo ntibitangaje kuko buri wese mu batuye uyu mudugudu barwana no kubona ibitunga imiryango yabo bityo ko kubona ubufasha bwasagurirwa abo hanze bigoye.

Aba bavuga ko muri rusange aba bacitse ku icumu bugarijwe n’ubukene n’inzara bikabije biturutse ku kuba nta sambu bagira bahinga kuko izo bahingaga bazisize aho babaga ubuyobozi bubimuriye muri uyu mudugudu wa Nyarutarama kandi ngo n’inkunga y’ingoboka ibarirwa hagati y’amafaranga 14,000 Frw na 23,000 Frw nayo ntihagije yemwe ngo ntibanayihabwa buri kwezi ku buryo yaramira umuturage.


Abatuye mu mudugudu wa Gasharu barara hasi ku birago, akamatora gashaje gafitwe n’ uwitwa ko ari umukire muri bo, nta ntebe bagira mu nzu

Umwe mu babyeyi wasabye ko amazina ye yagirwa ibanga yabwiye UMURYANGO ati: “Duheruka guhabwa na FARG amafaranga ibihumbi 14 kandi hari hashize amezi atatu tutabona ifaranga,urumva ko ujya kuyabona abo ubereyemo amadeni bakuri hejuru ku buryo atakubera n’igishoro cyo gucuruza inyanya”

Mugenzi we nawe wasabye kubikirwa ibanga ku bw’umutekano ati: “Nibura aho twari dutuye mbere wabonaga uko wihingira cyangwa ukaba waca inshuro ariko aha batuzanye nta sambu tuhafite nonese muragirango dutungwe n’iki? Ubwo nyine Meya(Mayor)yaje kuturoha hano”

Ati: “Urebeye amazu inyuma wagira ngo twaradamaraye nyamara abayabamo turya ubusa tukarenzaho amazi! Ahubwo bitegure ko n’abandi mu minsi iri imbere tuzinga inketo!”(dupfa)”

Kujya guhinga ku masambu ngo ntibishobokera benshi

Ubusanzwe abacitse ku icumu rya Jonoside batuye yu umudugudu wiswe Nyarutarama mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru bahimukiye hagati y’umwaka wa 2004 na 2005 baturutse hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Nyaruguru irimo uwa Ruramba,Rusenge n’indi itandukanye ariko hari n’abandi bose bakomoka mu karere ka Nyaruguru babaga hirya no hino mu turere duhana imbibi na Nyaruguru.

Amakuru avuga ko Ubuyobozi bw’akarere bwabakoresheje inama mbere yo kubimura bubabwira ko bugiye kububakira ku bufatanye n’ikigega gishinzwe kwita ku bacitse ku icumu rya jonoside batishoboye(FARG).

Amakuru kandi avuga ko igitekerezo cyo kubimurira muri aya mazu cyaturutse ku bwumvikane hagati y’Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru n’ubw’ikigega FARG,ishami ryo muri aka karere.

Aya mazu bimuriwemo ngo yari yarubatswe n’akarere gateganya kuyimuriramo abaturage bari bahawe ingurane ku mpamvu z’ibikorwa by’inyungu rusange ndetse na bamwe mu bakozi b’akarere ariko abo yubakiwe banze kuyimukiramo ku mpamvu UMURYANGO tutamenye. Ikigega FARG ku bwumvikane n’akarere cyaguze aya mazu kiyafatanya n’ayo cyari cyujurije aba batisoboyebayimukiramo batyo.

Abayatuye bavuga kandi ko ureste kuba yari yuziye kandi akinze ndetse arimo amashanyarazi nta kindi gikoresho bahawe ndetse ayo umunyamakuru w’umuryango yabashije kwinjiramo yasanze amwe nta intebe , uburyamo bugizwe n’imisambi ndetse yemwe hari amwe mu mazu agenda yangirika.
Bamwe mu batuye uyu mudugudu bafite amasambu aho babaga bahisemo kujya kuyahinga ariko bahamya ko atari ibya buri wese kuko hari nk’aho ushobora gukora urugendo rw’amasaha ane ngo ugere ku isambu .
Uwo twise Karambizi kuko yasabye ko amazina ye atashyirwa mu itangazamakuru yavuze ko yashakiye umugore icumbi hafi y’ amasambu kuko kuyageraho bigoye.

Yagize ati “ umugore wanjye abyuka iya rubika akajya guhinga hakurya iyo ariko nabonye bimugora mpitamo kumushakira icumbi hafi y’imirima”

Ingaruka z’ubukene no kutabona akazi mu batuye uyu mudugudu zo ngo zikomeje kwigaragaza kuko ubujura bw’ibikoresho byubakishije amazu nk’inzugi n’imireko bikunze kuhumvikana ku buryo bamwe ngo bahitamo kurara bakanuye.

Umwe ati: “Imireko yari kuri iyi nzu bayimazeho bayiba ubu nsigaye ndyama muri saro(salon)ngo byibura mbateshe bataranakuraho amabati”
Bateze umuti w’ikibazo kuri perezida Kagame kuko ngo ubuyobozi butabititayeho

Uruhuri rw’ibibazo abatuye umudugudu wa Nyarutarama bagaragararije ikinyamakuru UMURYANGO ngo si ubwa mbere babivuze kuko ngo babigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ndetse n’urwego ruhagarariye FARG muri aka karere basaba ko ngo bashakirwa byibura isambu zo guhinga cyangwa ngo bahabwe igishoro bakore imishinga nyamara ngo nta gisubizo bahabwa kirenze kubabwirako ko ikibazo kigiye gukemuka nyamara ngo amaso agahera mu kirere.

Bamwe ntahandi bahanze amaso mu gukemura ibibazo bivugwa mu mudugudu wa Gasharu usibye mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Ati “Mu mudugudu wa Gasharu ntaho utanga ikibazo ngo gikemuke niyo ugize ngo uravuga baguhindura ko uri umunebwe kandi utagira aho ukorera utagira n’igishoro ngo ukore ubone kwigira. Twumva ngo umuntu yaracuruje yarakize kandi ahereye kuri make ariko njyewe kugeza ubu mbura n’ayo naheraho”

Mukamana(amazina atari aye) ati “ushinzwe FARG ku rwego rw’igihugu cyangwa Paul Kagame keretse biyiziye nibo badukemurira ibibazo kuko ahandi twaravuze duhera mu gihirahiro”

Inzego za leta mu karere ka Nyaruguru ntizabashije kuboneka
UMURYANGO twagerageje kuvugana ku murongo wa terefone n’abayobozi batandukanye barimo aba Ibuka ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ngo hamenyekane iby’ikibazo cy’abacitse ku icumu rya jonoside bo mu mudugudu wa Gasharu ntibyakunda kuko umunyamakuru yabwiwe na bamwe muri bo ko ataribo bakurikirana iki kibazo,abandi ntibakwitaba terefone kugeza ubwo yasohoraga iyi nkuru.

Umuyobozi mukuru FARG ku rwego rw’igihugu Theophile Ruberangeyo yatangarije UMURYANGO ko agiye gukurikirana ibi bibazo nyuma akazabona kugira icyo atangariza UMURYANGO.

Ibitekerezo

  • ahaa!!!mana kuki ibi bibaho nyamara inzara irahari bakundwa

    Njye ndi umuhinzi mworozi ndi i Nyagatare
    Byashobokako mwaduhuza ni uwo mwana w’imfubyi tukamuremera
    Inkunga yamugeraho ite?
    Mudufashe phone yanjye ni 0781057270

    Njye ndi umuhinzi mworozi ndi i Nyagatare
    Byashobokako mwaduhuza ni uwo mwana w’imfubyi tukamuremera
    Inkunga yamugeraho ite?
    Mudufashe phone yanjye ni 0781057270

    Yewe ari Nyaruguru nta gitangaza kirimo.Si aho honyine inzara yishe abantu.Bazanyarukire mu mudugudu wa Kabirizi/Rusenge,Uwa Gorwe/Mata,uwa Ngeri/Munini barebe ukuntu inzara igiye kumarirayo abantu.Ariko nta mugayo reka ibamare dufite Mayor ufite akarimi kazi kuvuga iyo avuga Nyaruguru ugirango ni Pardis kumbi abaturage bari gupfa bahagaze.Yewe nzaba ndora ni umwana w’umunyarwanda

    Nanjye Nitwa Eugenie Ntuye ihuye niba bishoboka mwatubwira uko twamugezaho ubufasha uwo mwana wasigaranye murumunawe. Nyabuneka abiri inyaruguru mutubarize Amakuru. Murakoze abanyarwanda dukwiye gusubirana umuco wo kurengera abandi nimero yanjye ni 780820514

    Jye ndumva mwashyiraho uburyo ufite inkunga yabasha kuyigeza kuri uwo mwana. Kubera ko n’ubwo yabayaye ndumva akiri umwana.
    Mana Ihanganishe kandi Ukomeze Uwo mwana n’abandi babuze umubyeyi wabo

    Barapfa Bahore meya mugihe gitoya yajyanire imodokaze ajye kwibera mumiturirwaye ikigari! Haricyo namubwiye koyibera mumatiku yoguhiga abobatavuga rumwe nabagafashije abo baturage akaba yarababerabeje abandi birirwa bamukwepa!!!!

    Uhagarariye abacitse kwicumu wakabavugiye ubuyobozi bwakarere bwaramwiyegereje bumuha akazi ntanaho yize ngaceceke akomeze abukingire ikibaba mubusahuzi burimo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa