skol
fortebet

Pan African Movement Rwanda yiyemeje kuzamura imitekerereze y’Ubunyafurika’ mu Banyarwanda

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umuryango Pan-African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda,bwiyemeje gushyira imbaraga mu gutuma "ubunyafurika" bushinga imizi mu banyarwanda kuko byatuma bahindura imitekerereze yabo ku mugabane w’Afurika ndetse bikanafasha kwiteza mbere bakanateza imbere n’uyu mugabane.
Mu kiganiro Uyu muryango wagiranye n’Itangazamakuru,wavuze ko kuzana gahunda bise "Ubunyafurika"bigamije gutuma abanyarwanda bose bazamura imitekerereze yabo kuri uyu mugabane batuyeho.
Visi Chairman w’Umuryango (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umuryango Pan-African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda,bwiyemeje gushyira imbaraga mu gutuma "ubunyafurika" bushinga imizi mu banyarwanda kuko byatuma bahindura imitekerereze yabo ku mugabane w’Afurika ndetse bikanafasha kwiteza mbere bakanateza imbere n’uyu mugabane.

Mu kiganiro Uyu muryango wagiranye n’Itangazamakuru,wavuze ko kuzana gahunda bise "Ubunyafurika"bigamije gutuma abanyarwanda bose bazamura imitekerereze yabo kuri uyu mugabane batuyeho.

Visi Chairman w’Umuryango PAM-Rwanda,Twagirimana Epimaque yabwiye itangazamakuru ko iyi gahunda yo kwimakaza "Ubunyafurika"mu Banyarwanda yunganira gahunda ya Ndi Umuryanda igamije kubaka ubumwe bw’abanyagihugu bigeze kure ariko iyi gahunda ikwiriye kurenga imipaka.

Ati"Tukaba twifuza ko byasimbuka bikarenga n’imipaka y’igihugu cyacu,bikagera ku rwego rwa Afurika,Abanyafurika twese tukabyiyumvamo,tukumva ko ibibazo umugabane wacu uhura nabyo ari twebwe ba mbere mu kubona ibisubizo no gufata ingamba mu gukemura ibyo bibazo."

Impuguke muri Politike y’u Rwanda na Mpuzamahanga,Dr Alphonse Muleefu,yabwiye Itangazamakuru ko gahunda y’ "Ubunyafurika" ari umusemburo mu guhindura imitekerereze y’abanyarwanda mu bijyanye n’uko babona uyu mugabane w’Afurika mu buryo bubi.

Yavuze ko Imitekerereze yo kwiyumvamo Ubunyafurika yakomwe mu nkokora nuko yahariwe abanyabwenge n’abandi bantu bo hejuru ntibijye mu buzima busanzwe bw’abatuye uyu mugabane ariyo mpamvu benshi badafite ishyaka ryo kuwurwanirira nkuko byagenze mu nkubiri yo gushaka ubwigenge.

Ati "muri iyo gahunda,imitekerereze y’Ubunyafurika niyo izafasha Afurika kugera ku iterambere,ibashe gukemura ibibazo by’amakimbirane,by’umutekano n’imiyoborere myiza.Ikindi nuko duteza imbere Umunyafurika no gukorera hamwe kw’abanyafurika."

Uyu yashimangiye ko kugira ngo imitekerereze y’Ubunyafurika igere ku bantu bose hagomba kubaho ubukangurambaga ku buryo ijya mu buzima busanzwe umuntu wese akibonamo.

Yatanze urugero rw’ukuntu imyumvire y’Ubunyafurika yari ifite ikibatsi mu gihe cyo gushaka ubwigenge kuko ’abanyafurika bose bari bafite ikibazo kimwe cy’Ubukoloni bumva ko bagomba kugira ubwigenge."

Yavuze ko abayobozi ba Afurika baje nyuma batabashije gushyira hamwe ngo bamenye ibibazo bafite ndetse n’icyo gushyira hamwe byabafasha mu kubikemura.

Ati "Tukaba twumva rero nkatwe nka PAM-RWANDA twabasha guhuza imitekerereze y’ubumwe bw’afurika yo kwiteza imbere,yo kwihesha agaciro, gukoresha umutungo,ubwenge,n’ubushobozi bw’Abanyafurika mu nyungu z’abanyafurika bikaba aribyo byadufasha kugera ku cyerekezo 2063."

Yavuze ko buri wese yagira uruhare muri iyi mitekerereze abashize gushyira hagati Afurika mu byo akora byose.

Dr Muleefu yavuze ko ibi byatuma abanyafurika bahahirana ku buryo umuntu atamara amasaha 24 mu nzira agiye gucuruza ahubwo hakavaho imbogamizi zose.

Yagize ati "Abanyafurika nibadahura ngo bamenyane,nibadahahirana ntacyo ubwo bunyafurika ntacyo buzaba bubamariye."

Yakomeje avuga ko icyahindura imitekerereza ari uko Ubunyafurika bwakoreshwa mu guhindura imibereho y’abanyafurika.

Yasoje avuga ko Ubukoloni icyo bwakoze ari ukwangiza isura nziza ya Afurika bityo Abanyafurika by’umwihariko urubyiruko bakwiriye kwigishwa imitekerereze y’Ubunyafurika kugira ngo bareke imyumvire y’uko ibyiza biba hanze ya Afurika gusa.

PAM-Rwanda n’umuryango ugamije guhindura imitekerereze y’Abanyarwanda n’ibigo mu gutekereza kuri gahunda y’Umugabane ya 2063 no gushimangira ubumwe n’Ubufatanye mu Banyafurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa