skol
fortebet

Papa Francis yababajwe n’Abanyarwanda bahitanywe n’ibiza, Asezearanya Isengesho abagizweho ingaruka nabyo

Yanditswe: Friday 05, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yatangaje agahinda yagize kandi ko arimo gusengera abagizweho ingaruka n’ibiza byavuye ku mvura yaguye mu ijoro ryo kuwa kabiri mu Rwanda, nk’uko ikinyamakuru Vatican News kibitangaza.

Sponsored Ad

Ibyo biza byishe abantu bagera ku 130 bisenya inzu zirenga 5,000. Agace kibasiwe cyane ni uburengerazuba n’amajyaruguru.

Icyo kinyamakuru cya Vatican kivuga ko Papa yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha abagizweho ingaruka abucishije ku ntumwa ye mu Rwanda, Arkepiskopi Arnaldo Catalan.

Iki kinyamakuru gisubiramo Papa Francis avuga ati: “Mbabajwe cyane no kumva abantu babuze ubuzima n’ibyangiritse kubera imyuzure mu burengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda”.

Yongeyeho ko “mu buryo bw’umwuka” ari “hafi y’abarimo kubabara kubera aka kaga”.

Ubutumwa Papa yandikira intumwa ze ngo zigeze ku bakristu mu bihugu zirimo kenshi busomwa muri misa kuri paruwasi gatolika z’ibihugu yandikiye.

Birashoboka ko kuri iki cyumweru ubutumwa bwe buzasomwa muri kiliziya zo mu Rwanda aho 40% by’abaturage ari abakristu gatolika, nk’uko bivugwa n’ibarura rusange ry’abaturage riheruka.

Imiryango myinshi, cyane cyane mu burengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda, iri mu gahinda ko kubura abayo n’ibyabo byangiritse.

Feza Nteziyaremye umugore we yarapfuye nyuma yo gutwarwa n’uruzi rwa Sebeya rwari rwuzuye, yasize umwana w’amezi atandatu, kuwa kane yabwiye BBC Gahuzamiryango ati:

“Nk’ubu inzu nta nubwo wamenya aho yari iri ko yahahoze, n’ibuye ryaragiye. Dukeneye n’ubundi bufasha kugira ngo umuntu yongere atangire bushya.”

Mu gushyingura bamwe mu bapfuye i Rugerero mu karere ka Rubavu kuwa kane, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abaturage ko “leta ibari hafi”.

Perezida Paul Kagame kuwa kane yatanze ubutumwa bushima inzego za gisirikare, iza gisivile n’iz’amadini “zikomeje” gufasha guhangana n’ingaruka mbi cyane z’ikirere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa