skol
fortebet

Perezida Kagame na Madamu bafashije Gen Muhoozi kwizihiza isabukuru ye

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Gen Muhoozi Kainerugaba,mu kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 49 yujuje.
Ku cyumweru gishize nibwo Gen Muhoozi yageze mu Rwanda hanyuma agira isabukuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mata.
Gen Muhoozi, muri Werurwe uyu mwaka yari yatangaje ko muri Mata azizihiriza i Kigali isabukuru ye y’imyaka 49 ndetse ko ibirori bye bizitabirwa na Perezida Paul Kagame.
Ubutumwa bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko Perezida Kagame (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Gen Muhoozi Kainerugaba,mu kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 49 yujuje.

Ku cyumweru gishize nibwo Gen Muhoozi yageze mu Rwanda hanyuma agira isabukuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mata.

Gen Muhoozi, muri Werurwe uyu mwaka yari yatangaje ko muri Mata azizihiriza i Kigali isabukuru ye y’imyaka 49 ndetse ko ibirori bye bizitabirwa na Perezida Paul Kagame.

Ubutumwa bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Gen Muhoozi n’itsinda rye mu birori byo kumwifuriza isabukuru nziza.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga Gen.Kainerugaba Muhoozi yavuze ko hari igihe muba mufite amahoro nta bushuti buhari ariko ko kuri ubu Uganda n’u Rwanda babifite byombi.

Gen Muhoozi ari mu Rwanda hamwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi, Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement, Andrew Mwenda n’abandi.

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bitabiriye ibyo birori, bari gukomera amashyi Gen Muhoozi, imbere ye hari umutsima w’isabukuru.

Ibirori biheruka byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala byitabirwa na Perezida Paul Kagame. Rwari uruzinduko rwa mbere yari agiriye i Kampala mu gihe cy’imyaka igera kuri itanu atahagera.

Gen. Muhoozi yizihirije isabukuru ye mu Rwanda, mu gihe aherutse gutangaza ko abaturage bakomeje kwishimira ko umubano w’ibihugu byombi wifashe neza.

Ibi yabitangarije mu birori bikomeye byabereye i Kabale, byiswe Rukundo Egumeho, byo kwishimira ko imipaka y’ibihugu byombi yongeye gufungurwa.

Gen Muhoozi afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi.

Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 49 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukiye muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga, ndetse ni imfura mu muryango w’iwabo

Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n’ubuhunzi yayize mu bihguu bitandukanye nka Tanzania, Kenya no muri Suède. Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu Ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.

Mu mwaka wa 1999 kandi nibwo Muhoozi Kainerugaba yasezeranye n’umufasha we, Charlotte Nankunda Kutesa, aba bombi ubu bakaba bafitanye abana batatu aribo: Kenshuro Kainerugaba, Ruhamya Kainerugaba ndetse na Ihunde Kainerugaba.

Muri uwo mwaka w’ 1999, Muhoozi yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo. Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri.

Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’, Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.

Muri uwo mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti. Mu mwaka wa 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF wari wigaruriye Pariki ya Semiliki.

Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Nyakanga 2008 yatangiye andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’, muri ‘US Army’s Airborne School’ muri Leta ya Georgia.

Muri uwo mwaka wa 2008 Muhoozi Kainerugaba yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi bakuru mu gihugu.

Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Ni nabwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.

Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Afurika y’Epfo ryitwa ‘South African National Defence College’. Yamazeyo amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.

Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudani y’Epfo gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke. Mu 2020 yongeye kugirwa Umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi agafatanya no kuba umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.

Mu kwezi gushize,Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ubutumwa kuri Twitter amenyesha ko nyuma y’imyaka 28 ari umusirikare akivuyemo.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibyo atangaza n’ibyo akora muri iki gihe cya vuba byerekana ko yaba afite inyota yo kwinjira muri politiki, iganisha ku gusimbura se ku butegetsi ndetse nawe yarabishimangiye.

Mu 2021, Perezida Museveni yatowe kuri manda ya gatandatu y’imyaka itanu, andi matora ateganyijwe mu 2026.

Gusa ibimaze igihe bitangazwa na Gen Muhoozi Kainerugaba byongeye kugarura impaka za ’Muhoozi Project’ muri bamwe mu baturage ba Uganda n’abanyapolitiki.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa