skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze umurage Umwamikazi w’Ubwongereza asigiye Commonwealth

Yanditswe: Friday 09, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yihanganishije u Bwongereza n’umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II watanze kuri uyu wa Kane,tariki ya 08 Nzeri 2022.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yashimye umusanzu w’umwamikazi Elizabetj II, haba mu Bwongereza no mu muryango wa Commonwealth.
Yanditse kuri Twitter ati “Muri ibi bihe by’akababaro kubera itanga ry’Umwamikazi Elisabeth II, turazirikana imyaka 70 yari amaze ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bigize Commonwealth. Commonwealth igezweho ni wo (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yihanganishije u Bwongereza n’umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II watanze kuri uyu wa Kane,tariki ya 08 Nzeri 2022.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yashimye umusanzu w’umwamikazi Elizabetj II, haba mu Bwongereza no mu muryango wa Commonwealth.

Yanditse kuri Twitter ati “Muri ibi bihe by’akababaro kubera itanga ry’Umwamikazi Elisabeth II, turazirikana imyaka 70 yari amaze ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bigize Commonwealth. Commonwealth igezweho ni wo murage asize.”

Amakuru y’urupfu rw’Umwamikazi Elizabeth II wari umaze imyaka 70 ku ngoma yemenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane,atangajwe n’Ingoro ye Buckingham Palace.

Elizabeth II yatanze aguye mu rugo rwe mu gace ka Balmoral muri Ecosse, ku myaka 96 y’amavuko.

Umwamikazi Elizabeth II yabonye izuba kuwa 21 Mata mu 1926. Yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’uko Se, Umwami George VI atanze.

Umuhungu we Charles niwe wahise amusimbura ku ngoma, afata izina ry’Umwami Charles III.

Perezida Kagame yahuye n’Umwamikazi Elizabeth II muri Mata 2018, ubwo yari mu Bwongereza yitabiriye CHOGM.

Abategetsi bo mu bihugu by’akarere hamwe n’abategetsi benshi ku isi batanze ubutumwa bw’akababaro no kuvuga ibigwi Umwamikazi Elizabeth II watanze ku myaka 96.

Bubashye uburyo yaranzwe no gukunda inshingano ze no kwihangana, hamwe n’uburyo yarangwaga no gusetsa n’ubugwaneza.

Mu bihugu byinshi ku isi amabendera yazamuwe kugeza muri kimwe cya kabiri, mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro uyu mwamikazi warambye ku ngoma kurusha abandi bose bo ku isi.

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yatangaje ko “Umwamikazi azibukwa ku isi nk’inkingi y’imbaraga, amahoro, n’ubumwe birambye”.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yavuze ko “yabaye urugero rw’ibiragano [ibisekuru] ku isi kandi azibukirwa ku butegetsi bwe bukomeye.”

Naho mu izina rye, ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo byatangaje ko yavuze ko gutanga kw’uyu mwamikari ari “igihombo gikomeye kuri UK, no ku isi yigaragarije bikomeye mu myaka 70 ku ngoma”.

William Ruto, Perezida watowe muri Kenya, yavuze ko bazakumbura “ibyamuhuzaga na Kenya”, igihugu yari yatembereyemo ubwo inkuru yo gutanga kwa se Umwami George VI yavugwaga mu 1952, maze Elizabeth agahita asubira i Londres igitaraganya akima ingoma.

Umwamikazi Elizabeth II yari i Kampala muri Uganda mu nama ya Commonwealth yo mu 2007, ni bwo aheruka gusura Africa.

Perezida Joe Biden wa Amerika we yibuka ko ubwo yasuraga Ubwongereza mu 2021, ati: “yatwakiranye amagambo meza yo gusetsa, ubugwaneza, kandi adusangiza ubuhanga bwe”.

Umwamikazi Elizabeth II yahuye n’abaperezida 13 ba Amerika mu gihe yari ku ngoma.

Canada – aho Umwamikazi Elizabeth II yari umukuru w’igihugu – yagize ba minisitiri b’intebe 12 mu gihe yari ku ngoma.

Minisitiri w’intebe Justin Trudeau yavuze ko uyu mwamikazi yari “afite urukundo rwimbitse kandi rukomeye ku baturage ba Canada.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa