skol
fortebet

Perezida Kagame ababajwe no kubura ‘umuvandimwe n’inshuti ye’ Magufuli

Yanditswe: Thursday 18, Mar 2021

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Perezida Dr John Pombe Magufuli n’abanya Tanzania bose nyuma y’uko atabarutse azize indwara y’umutima.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yagize ati "Tubabajwe n’urupfu “rw’umuvandimwe akaba n’inshuti, Perezida Magufuli.Umusanzu we ku gihugu cye no ku karere ntuzibagirana.Twihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania.Abanyarwanda twifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bigoye.”

Mu kwezi kwa kane 2016 Perezida Magufuli yakoze uruzinduko rwe rwa mbere nka perezida wa Tanzania, yasuye u Rwanda aciye ku mupaka wa Rusumo.

Ku butegetsi bwa Magufuli, imibanire ya Tanzania n’u Rwanda yarahindutse cyane iba myiza kurusha uko byari bimeze kuwo yasimbuye Jakaya Kikwete.

Ubwo yari mu Rwanda mu 2016, yavuze ko adakunda gukora ingendo mu mahanga kuko "aba ahugiye mu kazi" kandi aba ashaka "kuzigama umutungo w’igihugu".

Icyo gihe yagize ati: "Natumiwe ahantu kujya ahantu henshi harimo no mu Burayi ariko sinabikoze. Ariko ubwo Perezida Kagame yantumiraga nagombaga kuza."

Mu gihe cye nka Perezida wa Tanzania, Magufuli yagiye mu bihugu birindwi bya Africa, birimo Uganda, Kenya, Africa y’Epfo na Zimbabwe.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Kagame yahaye inka eshanu John Magufuli nk’ikimenyetso cy’ubucuti mu muco w’Abanyarwanda, nk’uko ibiro by’umukuru w’u Rwanda byabitangaje.

Urupfu rwa Perezida Dr John Pombe Magufuli rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Saluhu Hassan mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2021.

Visi Perezida Samia Saluhu Hassan yavuze ko Perezida Magufuli yapfiriye mu bitaro by’i Dar Es Salaam, azize uburwayi bw’umutima yari amaranye imyaka 10.

Abandi bakuru b’Ibihugu bavuze iki ?

Abandi bakuru b’Ibihugu binyuranye biganjemo abo mu karere, bagagaragaje akababaro batewe na mugenzi wabo watabarutse.

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu unayoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Africa, na we yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko ababajwe n’urupfu rwa mugenzi we.

Perezida Uhuru Kenyatta na we wavuze ko ababajwe na mugenzi we uvuye mu buzima, yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo muri Kenya.

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na we yavuze ko yababajwe n’iyi nkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Perezida Magufuli.

Umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) nawo watangaje kuri Twitter ko "wifatanyije n’abavandimwe bo muri Tanzania mu cyunamo barimo".

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangaje kuri Twitter ko ababajwe no kumva ko Magufuli yapfuye, ati: "Ibitekerezo byanjye biri ku bantu be no ku baturage ba Tanzania".

Perezida w’Uburundi,Evariste Ndayishimiye yagize ati "Mbabajwe no kumenya ko inshuti yanjye akaba n’umuvandimwe,H.E John Pombe Magufuli, Perezida wa Tanzania,yapfuye.Ibitekerezo byanjye n’amasengesho yanjye biri kuri Guverinoma n’abaturage ba Tanzania n’umuryango we babuze umuyobozi ukomeye wakundaga cyane Afurika."

Ibihe by’ingenzi mu buzima bwa Perezida Magufuli

1959: Yavukiye i Chato mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania
1995: Yatorewe kuba umudepite mu nteko ya Tanzania
2000: Yinjiye muri geverinoma agirwa minisitiri w’imirimo
2015: Yatorewe manda ya mbere nka Perezida wa Tanzania
2020: Yatorewe manda ya kabiri
2020: 5/11- Yarahiriye manda ya kabiri
2021: 7/03- Hatangiye ibihuha hibazwa aho ari, hari hashize icyumweru ataboneka
2021: 11/03 - Amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi yatangiye kubaza aho aherereye
2021: 12/03- Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa yahakanye ko Magufuli arwaye, avuga ko "ameze neza kandi ari gukora"

2021: 15/03 - Visi perezida Samia Suluhu yahaye Abatanzania intashyo za Perezida Magufuli gusa ntiyavuga aho ari.

Ibyavuzwe na leta amaze gupfa

2021: 6/03- Perezida Magufuli yajyanywe kuri Jakaya Kikwete Cardiac Institute kubera ibibazo by’umutima
2021: 14/03 - Yihutanywe kuri Mzena Hospital i Dar es Salaam ngo avurwe biruseho
2021: 17/03 - Perezida Magufuli yapfuye 18:00 ku isaha ya Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa