skol
fortebet

Perezida Kagame yijeje kongera umushahara w’abaganga n’abakora mu butabera

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko batekereza uko abaganga n’abakora mu nzego z’ubutabera bakongererwa umushahara gusa yirinze kuvuga igihe bizakorerwa.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe 2023,Perezida Kagame yavuze ko igihugu nikibona aho gikura kizongerera umushahara abaganga n’abo mu nzego z’ubutabera nkuko cyabikoze ku barimu.
Ati "Abo bandi nabo hari igihe twigeze kureba ko twagira icyo dukora ngo hagire icyiyongeraho ku buzima bwabo cyangwa icyo bahembwa.Harimo nk’urugero (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko batekereza uko abaganga n’abakora mu nzego z’ubutabera bakongererwa umushahara gusa yirinze kuvuga igihe bizakorerwa.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe 2023,Perezida Kagame yavuze ko igihugu nikibona aho gikura kizongerera umushahara abaganga n’abo mu nzego z’ubutabera nkuko cyabikoze ku barimu.

Ati "Abo bandi nabo hari igihe twigeze kureba ko twagira icyo dukora ngo hagire icyiyongeraho ku buzima bwabo cyangwa icyo bahembwa.Harimo nk’urugero nk’abaganga.Iyo umuntu ataguhaye amafaranga yongera ku mushahara,akaguha uburyo ushobora gutuma wongera ibyo ushobora gutahana nyuma y’ukwezi ninko kuyaguha.Byarabaye mu baganga,n’ahandi aho twagiye dushakisha uburyo icyo batahana cyazamuka kurusha bari bafite.

Ibyo rero birahari kuri leta,n’ihame gushakisha.Nanone ibintu ntabwo byahinduka umunsi umwe,ntibihindukira hamwe byose kubera amikoro.

Nanjye uvuga ni icyifuzo,iyo bigeze ku kuri nyakuri usanga bitabaye nkuko umuntu yabyifuzaga kubera aho tuvana ntabwo haduha icyo aricyo cyose twifuza cyangwa twasezeranyije.

Yakomeje agira ati "Mbere y’uko twongera gusubira ku barimu ndibwira ko tuzaba twakoze ibishoboka kugira ngo n’abandi mu bice bitandukanye bashobore kugira icyo babona nk’abaganga,abacamanza,abakora mu butabera.Ntabwo nasezeranya ngo uyu munsi byaba byarangiye kuko naba mbeshya.Tureba envelope uko ingana,uko imeze,aho dukwiriye kuba dushyira ariko turabitekereza.

Ntabwo tubitekereza kuri bamwe cyangwa ngo tubyifurize bamwe gusa tutabigeza ku bandi.Nabyo ndibwira ko bizabageraho byanze bikunze.Tuzakora ibishoboka byose.Ni leta muri rusange,iyo mikorere niko imeze,tuzakomeza dushakisha aho twavana hashoboka,hamwe twaba duhagaritse hafite uko hameze neza,duteze imbere ahandi."

Abaganga ni bamwe mu basabye ko umushahara wabo wakongezwa nyuma y’aho abarimu bazamuwe cyane ko nabo utari hejuru.

Ikindi kibazo bamwe bafite nuko hari abadehemberwa ku rwego rw’impamyabumenyi zabo bakomeza gusaba leta kubakemurira ikibazo.

Ibitekerezo

  • Muganga rwose ari inyuma yabandi bose mwakoze kumutekerezaho kuko bafite inshingano itoroshye

    Arakoze umubyeyi Président wacu kuzirikana abakora munzego z’ubuzima. Imana imuhe umugisha rwose.

    wibeshya ,abaganga bari inyuma ya bande nabande ?ukora akazi kamusaba kumena amaraso ye c we wamuhemba iki ?nabandi nabandi ,jya ureka gukabya ,wowe wiyita nyiramugisha ,ntukiremgagize ukuri kandi ukuzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa