skol
fortebet

Polisi n’abafatanyabikorwa bayo barateganya gutera ibiti ku buso burenga hegitari 50

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2018

Sponsored Ad

Muri gahunda zo kongera ubuso buteweho amashyamba hagamijwe kongerwa amashyamba ku misozi iri mu gihugu, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko igatanyije n’abafatanyabikorwa bayo ifite gahunda yo gutera amashyamba mashya no gusimbuza ashaje ndetse no gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitari 50.763 kugirango icyerekezo bihaye kizagerweho mu mwaka wa 2018-2019.
Ibi bikaba biri no muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye na Minisiteri (...)

Sponsored Ad

Muri gahunda zo kongera ubuso buteweho amashyamba hagamijwe kongerwa amashyamba ku misozi iri mu gihugu, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko igatanyije n’abafatanyabikorwa bayo ifite gahunda yo gutera amashyamba mashya no gusimbuza ashaje ndetse no gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitari 50.763 kugirango icyerekezo bihaye kizagerweho mu mwaka wa 2018-2019.

Ibi bikaba biri no muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba mu Ugushyingo umwaka ushize, agamije kwita no kubungabunga ibidukikije n’amashyamba.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha (Community Policing department) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yavuze ko muri rusange bateganya kuzatera amashyamba mashya no gusimbuza ashaje kuri hegitari 4.960, naho ibiti bivangwa n’imyaka bakazabitera kuri hegitari 45.803.

Yavuze ati:”Gutera amashyamba no gussimbuza ashaje ni igikorwa cyo kurengera ubuzima bw’abaturage kandi Polisi y’u Rwanda igomba kubigiramo uruhare rugaragara kugirango irinde abanyarwanda Ibiza birimo amapfa, inkangu isuri n’imyuzure kuko ibi byose bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage zirimo urupfu mu gihe cy’amapfa cyangwa cy’inkangu n’imyuzure.”

ACP Gatare yavuze ko umwaka ushize mu gihugu hose amashyamba yatewe kuri hegitari 704.997, zingana na 29.6 ku ijana za hegitari zose zigomba kuba ziteweho amashyamba.

Yakomeje avuga ati:”Muri iyi myaka 2, buri Ntara ifite ubuso izateraho ibiti aho Intara y’Iburasirazuba izatera hegitari 14744, Intara y’Amajyaruguru itere kuri hegitari 8415, Iburengerazuba batere hegitari 9484, Intara y’Amajyepfo izatera hegitari 26035, naho mu Mujyi wa Kigali bazatera hegitari 2085.”

Ku bazagira uruhare muri iki gikorwa yavuze ati:” Mu gutera aya mashyamba tuzafatanya n’abafatanyabikorwa bacu barimo Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), uturere, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, (Rwanda youth Volunteers in Community Policing -RYVCP) n’abaturage muri rusange.”

Mu mwaka wa 2015, Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’uturere twose tw’u Rwanda uko ari 30, ayo masezerano akaba agamije ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije harimo no gutera amashyamba mashya no gufata neza asanzwe.

Kuva Polisi y’u Rwanda yasinyana amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba mu Ugushyingo umwaka ushize, Polisi ifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bamaze gutera ibiti birenga 125, 500 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibi byatewe bikaba byiyongera ku bindi byatewe na Polisi y’u Rwanda mu gihugu hose kuri hegitari zirenga 300 mu myaka ishize.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gutera ibiti, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rurenga 230,000, buri wa gatandatu wa 2 w’ukwezi rwihaye gahunda yo gukora umuganda, mu bikorwa byinshi bakora kuri uwo munsi hakaba hanarimo gutera ibiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa