skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yasabye ikintu gikomeye abarenga ibihumbi 80 bamaze kwiyandikisha gukorera Perimi

Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yu Rwanda yasabye abakeneye gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, kujya babanza bakitegura atari ukuza kugerageza amahirwe.
Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda, CP John Bosco Kabera yasabye abashaka gukora ibi bizamini kwihugura bihagije hagamijwe kugabanya umubare w’abatsindwa.
Yabwiye RBA ati“Ugomba kuza mu kizamini witeguye, bakiga neza nta kugerageza amahirwe mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga, nta kugerageza amahirwe yo kumenya amategeko kuko niyo agufasha kugenda mu (...)

Sponsored Ad

Polisi yu Rwanda yasabye abakeneye gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, kujya babanza bakitegura atari ukuza kugerageza amahirwe.

Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda, CP John Bosco Kabera yasabye abashaka gukora ibi bizamini kwihugura bihagije hagamijwe kugabanya umubare w’abatsindwa.

Yabwiye RBA ati“Ugomba kuza mu kizamini witeguye, bakiga neza nta kugerageza amahirwe mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga, nta kugerageza amahirwe yo kumenya amategeko kuko niyo agufasha kugenda mu muhanda neza.”

Hashize iminsi itatu ibibazo byo kwiyandikisha gukora ibizamini bya burundu byo gutwara ibinyabiziga inzego zibishinzwe zibikemuye,ibintu byashimishije abashaka gukorera izi mpushya ariko bagifiteho impungenge.

Guhera ku wa Gatandatu ushize kugeza ubu abamaze kwiyandikisha bashaka izi serivisi barenga ibihumbi 80, muri bo abagera ku bihumbi 60 bamaze kwishyura ndetse bahabwa gahunda y’igihe bazakorera ibizamini.

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko hirya no hino mu gihugu hafunguwe ahantu 16 abashaka gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bazajya babikorera.

Ntibazongera gutegereza igihe kirekire ngo bakore ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byaba iby’uruhushya rw’agateganyo hakoreshejwe impapuro ndetse n’impushya za burundu.

Abapolisi bamaze koherezwa muri ibyo bigo 16 mu Rwanda kugira ngo bazabone uko bafasha abazabagana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa