skol
fortebet

RCS yamaganye inkuru ivuga ko u Rwanda ruri kwicisha inzara Rusesabagina

Yanditswe: Sunday 06, Jun 2021

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) kuri uyu wa Gatandatu rwanyomoje amakuru y’uko Paul Rusesabagina yaba ari kwicishwa inzara muri Gereza ya Nyarugenge no kutemererwa kubonana na muganga, yatangajwe n’Ikinyamakuru The New York Times.
Iki kinyamakuru cyasohoye inkuru kuri uyu wa Gatandatu yavugaga ko umuryango wa Rusesabagina ngo yawumenyesheje ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga.
RCS mu butumwa yanyujije kuri Twitter, isobanura ko Rusesabagina akigezwa (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) kuri uyu wa Gatandatu rwanyomoje amakuru y’uko Paul Rusesabagina yaba ari kwicishwa inzara muri Gereza ya Nyarugenge no kutemererwa kubonana na muganga, yatangajwe n’Ikinyamakuru The New York Times.

Iki kinyamakuru cyasohoye inkuru kuri uyu wa Gatandatu yavugaga ko umuryango wa Rusesabagina ngo yawumenyesheje ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga.

RCS mu butumwa yanyujije kuri Twitter, isobanura ko Rusesabagina akigezwa muri Gereza ya Nyarugenge, Rusesabagina yahawe icyumba cyihariye n’amafunguro yihariye.

Iti “Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda rufata imfungwa n’abagororwa bose kimwe kandi rwita ku bakenewe kwitabwaho byihariye. Ku kibazo cya Rusesabagina Paul, ubwo yoherezwaga muri Gereza ya Nyarugenge yahawe icyumba cyihariye n’amafunguro yihariye.

Mu minsi ishize yashyizwe mu cyumba rusange kirimo n’izindi mfungwa nyuma yo kwinubira icyo yise ‘gufungirwa mu kato’, ibintu bitaba mu magereza yo mu Rwanda. Kuri ubu ahabwa ifunguro rimwe nk’iry’izindi mfungwa kandi abonana na muganga igihe cyose abikeneye nkuko byari bimeze na mbere.”

Mu gihe Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko yawubwiye ko uburenganzira bwe bwo kubonana na muganga butacyubahirizwa, RCS ivuga ko babonana igihe cyose amukeneye.

Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020 akekwaho ibyaha birimo ubwicanyi n’iterabwoba, bishingiye ahanini ku bitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ibi bitero byagabwe n’inyeshyamba za FLN, iri rikaba ishami rya gisirikari ry’impuzamashyaka ya MRCD yayoborwaga na Rusesabagina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa