skol
fortebet

RIB na RCS ntabwo bazi aho Prince Kid uheruka gukatirwa igifungo aherereye

Yanditswe: Monday 16, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Biravugwa ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid uheruka gukatirwa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 2 FRW,yibereye mu kwezi kwa buki i Dubai we n’umugore we Iradukunda Elsa baherutse gushyingiranwa.

Sponsored Ad

Ibi bihuha bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga gusa zimwe mu nzego zitandukanye ntacyo ziratangaza kuri byo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora,RCS,yabwiye umunyamakuru wa Radio&TV10,Oswald Mutuyeyezuati ’Mu by’ukuri ibyo ntabyo twamenya atarageze nibura hamwe mu ho dushinzwe."

Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B. Thierry, na we yamubwiye ko nta makuru abifiteho.Akomeza agira ati ’Ahubwo mwebwe [amakuru] mwayaduha niba hari icyo mubiziho.’

Prince Kid yahamijwe icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Prince Kid yaburanye ahakana ibi byaha ndetse mbere y’aho yari yatsinze gusa Ubushinjacyaha buza kujurira nabwo buratsinda.

Kugeza ubu benshi bemeza ko Prince Kid ashobora kutazagaruka mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibi byaha bivugwa ko yabikoze agitegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Ntabwo harajya hanze ukuri ku ho uyu Prince Kid aherereye ndetse n’urukiko ntirwigeze rutegeka ko ahita afungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa