skol
fortebet

RRA isanga abanyeshuri bakwiye gutozwa umuco wo gusora

Yanditswe: Tuesday 30, May 2017

Sponsored Ad

Ubwo yafunguraga itsinda ry’Incuti z’imisoro mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya IFAK tariki 26 Gicurasi 2017, Mukashyaka Drocelle Komiseri wungirije ushinzwe abasora asanga abanyeshuri bakwiye gutozwa umuco wo gusora kuko aribo basora b’ejo. amizero y’igihugu.
Mukashyaka ati: “ni byiza ko dutoza abanyeshuri umuco wo gusora, kuko aribo basora b’ejo. Abanyeshuri kandi bavamo intumwa nziza z’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro haba mu miryango yabo ndetse n’aho batuye hirya no hino mu gihugu”
Ngabo Rayan, (...)

Ngabo Rayan, umunyeshuri muri IFAK yavuze ko bishimiye cyane gukorana n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Yagize ati: “twishimiye cyane kuba intumwa z’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kuko gutanga umusoro neza ari ukwiteganyiriza ejo hazaza hacu heza. Urubyiruko tubifitemo inyungu nyinshi kuko ari natwe dukeneye byinshi ku gihugu; bityo rero dukwiye gufasha igihugu kudufasha kubaho neza ejo hazaza”.

Muri uyu muhango, abanyeshuri basobanuriwe imwe mu misoro y’ingenzi yakirwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro nk’umusoro ku nyungu, umusoro ku bihembo ndetse n’umusoro ku nyongeragaciro utangwa n’umuguzi wa nyuma, umunyeshuri nawe akaba atanga uyu musoro igihe cyose aguze.

Madame Mukashyaka Drocelle yaboneyeho umwanya wo gukangurira abanyeshuri biga kuri iri shuri kwibuka gusaba inyemezabuguzi itanzwe n’akamashini kabugenewe (EBM) kuko aribwo buryo bwonyine bugaragaza ko umusoro utanze uzagezwa mu isanduku ya Leta.

Yagize ati: “Gusaba inyemezabuguzi itanzwe na EBM ni inshingano zawe nk’umuguzi, dore ko ari na cyo kimenyetso cyonyine kigaragaza ko umusanzu watanze uzagezwa mu isanduku ya Leta”.

Madamu Drocelle kandi yasabye abanyeshuri ko igihe cyose bahawe inyemezabuguzi itanzwe na EBM bagomba no kwibuka kureba niba amafaranga ari ku inyemezabuguzi ahwanye koko n’amafaranga bishyuye.

Kugeza ubu, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gifite amatsinda y’Inshuti z’Imisoro zigera kuri 12, mu bigo bitandukanye by’amashuri y’isumbuye ndetse na za kaminuza.

SRC: RRA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa