skol
fortebet

Rtd Gen Gatsinzi Marcel wabaye Minisitiri w’ingabo yahitanwe n’uburwayi

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo yitabye Imana azize uburwayi, aguye mu bitaro mu Bubiligi aho yari arwariye.
Amakuru y’urupfu rwa Gatsinzi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri gusa bivugwa ko yapfuye ku wa Mbere aho yari mu bitaro mu Bubiligi.
Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko Gatsinzi “atari umuntu urembye cyane” ahubwo icyabaye ni uko yumvise atameze neza akajya kwa muganga, agezeyo mu gihe bagishaka uko bamufasha ahita yitaba Imana.
Yari asanzwe aba mu (...)

Sponsored Ad

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo yitabye Imana azize uburwayi, aguye mu bitaro mu Bubiligi aho yari arwariye.

Amakuru y’urupfu rwa Gatsinzi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri gusa bivugwa ko yapfuye ku wa Mbere aho yari mu bitaro mu Bubiligi.

Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko Gatsinzi “atari umuntu urembye cyane” ahubwo icyabaye ni uko yumvise atameze neza akajya kwa muganga, agezeyo mu gihe bagishaka uko bamufasha ahita yitaba Imana.

Yari asanzwe aba mu Rwanda gusa yari yaragiye mu Bubiligi ku mpamvu z’ubuzima kugira ngo yivuze neza.

Ababanye na we bavuga ko yari “umugabo utuje ukunda igihugu, udakunda amatiku kandi w’inyangamugayo.”

Amateka avunaguye ya Gen Gatsinzi

Gen Marcel Gatsinzi yaboneye izuba ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Saint Famille. Akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20.

Gatsinzi yamaze imyaka ibiri ahugurwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare “Ecole Supérieure d’Officiers Militaires (ESM)”, ahavana ipeti rya Lieutenant mu 1970.

Kubera ubuhanga bwe, yahawe akazi akajya ahugura abandi basirikare ndetse bituma nawe abona amahugurwa menshi yaherewe mu Bubiligi hagati ya 1971-1976 mu Ishuri ryigisha iby’Intambara “Institut Royale Supérieure de Défense” aho yavanye ubumenyi bwo kuyobora ingabo.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsu mu 1994, Gatsinzi yari afite ipeti rya Colonel ndetse yari Umuyobozi w’Aba-Ofisiye bato mu Ishuri rya Gisirikare “ESO” (Ecole des Sous-Officiers) ryari muri Komini ya Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye.

Nyuma y’iraswa ry’indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, General Marcel Gatsinzi yahise agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu kuko Gen Maj Augustin Nsabimana wari uwuriho yari yapfanye na Habyarimana.

Uyu mwanya yawumazeho iminsi 10 mbere yo kwirukanwa n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwariho, asimburwa na Col Augustin Bizimungu.

Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kigali, Gatsinzi wari ufite ipeti rya Brig General ari mu Nkambi ya Kigeme, aho yari kumwe n’abandi basirikare. Aha yahavuye agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Rusizi.

Gatsinzi yabaye muri RDC mu gihe cy’ukwezi mbere yo gutaha, akinjira mu Ngabo za RPF. Akigeramo yahawe ipeti rya Colonel.

Inshingano za mbere yahawe muri RDF [ingabo za RPF zimaze guhuzwa n’izahoze muri FAR] zari izo kuba Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka mbere yo kugirwa Umuyobozi wa Military Police n’uw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS. Iki gihe yari afite ipeti rya General Major.

Mu 2004 ni bwo Gatsinzi yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti.

Yabaye Minisitiri w’Ingabo guhera 2002 kugeza 2010. Nyuma y’imyaka irindwi n’amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza hagati ya 2010 na 2013.

Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n’abajenerali batanu.

Gen Gatsinzi Marcel wari uhagarariye abagiye mu zabukuru, yavuze ko nubwo basezerewe mu gisirikare bazakomeza gutanga imbaraga zabo mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Yashimye Imana yabarinze mu bibazo bagiye bahura na byo kugera ubwo u Rwanda rwongera kurangwa n’amahoro.

Ati “Tuzatanga umusanzu wacu mu rwego rwo gukomeza kugira igihugu kirangwa n’amahoro.”

Gen Gatsinzi yagiye mu zabukuru amaze imyaka 45 mu gisirikare. Usibye inshingano yagiye akora, yari n’umukunzi wa ruhago kuko mu makipe yiyumvagamo harimo Kiyovu Sports na APR FC. Mu kubyiruka kwe, yakuze akina ruhago, akunda no koga.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa