skol
fortebet

Rubavu: "Umukobwa udafite amabati n’ibindi byinshi...ntabona umugabo"

Yanditswe: Tuesday 23, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakobwa bo mu miryango ikennye yo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, bavuga ko ubu bigoye kubona abagabo kubera ibyo basabwa kwitwaza mu bishyingiranwa.
Mu byo basabwa kujyana harimo amabati, intebe zo mu nzu, ibikoresho bitandukanye n’ibindi byinshi, nk’uko babivuga.
Mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, Adéline Nzasenga yabwiye BBC dukesha yorora inkoko iwabo, avuga ko abasore bagiye bamubenga kuko nta bushobozi arabona bwo kubona ibisabwa.
Ati: “Ni ibintu bizwi, ni (...)

Sponsored Ad

Abakobwa bo mu miryango ikennye yo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, bavuga ko ubu bigoye kubona abagabo kubera ibyo basabwa kwitwaza mu bishyingiranwa.

Mu byo basabwa kujyana harimo amabati, intebe zo mu nzu, ibikoresho bitandukanye n’ibindi byinshi, nk’uko babivuga.

Mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, Adéline Nzasenga yabwiye BBC dukesha yorora inkoko iwabo, avuga ko abasore bagiye bamubenga kuko nta bushobozi arabona bwo kubona ibisabwa.

Ati: “Ni ibintu bizwi, ni ukuvuga ngo niba umukobwa akundanye n’umuhungu, agomba kuzajyana salon, amabati…hari n’abasigaye bajyana moto, akajyana televiziyo, ibishyimbo, ibirayi… ni byinshi, ugasanga [imodoka ya] Daihatsu iruzuye.”

Nzasenga avuga ko ubu arimo gukora ashishikaye ashakisha ibisabwa kugira ngo abone umugabo kuko abibonye ari bwo yabona ‘uwo bahuza’.

Abakuriye akarere bavuga ko uyu ari umuco ukwiye gucika kuko ukurura ibibazo mu miryango.

Naho umusore we bimusaba iki?

Undi mukobwa wo kuri ’centre’ y’ubucuruzi ya Ryabizige i Cyanzarwe ati: “Umuhungu se aba afite iki? Ko apfa kuba ari umuhungu gusa! Hari n’igihe n’inzu muyifatanya cyangwa umukobwa akayubaka".

Yongeraho ati: “Niba we kumufuka nta kintu afite, umusore aba ari kubara avuga ati ‘byibuze umukobwa nimujyana iwabo bazampa ibi’.”

Jacqueline Gikumi, w’imyaka 23, na we ngo yaragerageje ariko ntibirakunda kubera kubura ubushobozi bwo kubona ibyo bisigaye bisabwa.

Ati: “None umuhungu wagutwara nta kintu ufite ni uwuhe? Akubaka inzu nawe ugashyiraho iki?...ugashyiraho amabati, ni ko bimeze…ni ihame. Cyangwa se warangiza no kumwubakira akanaguhakana muri macye.”

Uretse uru rubyiruko ruvuga ibi, n’abakuru baravuga ko uyu muco muri aka gace uhari, Emmanuel Mutumishi avuga ko hari ikitagomba kubura kivuye iwabo w’umukobwa.

Ati: “Ubu bwo bari kubagurira amabati, abasore rwose barubaka inzu, kugira ngo uwo mukobwa azabeho neza uko babishaka kwa nyokobukwe ayo mabati bakayazana n’ibintu.

“Naho kuzana ibintu ayo mabati atariho uwo mukobwa ni nkaho aba ashyingiwe nta buriri nta matora [umufariso] ihari.”

Iby’uyu muco kandi biremezwa n’abasore bo muri aka gace bavuga ko bigoye gushaka umukobwa utifite cyangwa iwabo batishoboye.

Umwe ati: “Ibyo ibintu birahari bya ’hatari’, umukobwa iyo afite iwabo batifite aba yahiye [byanze] nyine! Iyo ari umwana w’umukene ntacyo yageraho nyine nawe urabizi.”

Ubutunzi bwasimbuye urukundo

Ni ibyemezwa na bamwe mu rubyiruko n’abakuze baganiriye na BBC muri aka gace, bo banavuga ko ingo zubatswe gutya zitaramba.

Umukobwa umwe ati: “Akenshi izo ngo ntabwo zijya ziramba, ariko nyine aba ari nk’igisasu wiziritseho. Nonese ko uba umukeneye! Urabishaka wamara kumushaka mukabana rwazasenyuka rugasenyuka ukaba nk’abandi bose ariko wamubonye.”

Ildephonse Kambogo ukuriye akarere ka Rubavu avuga ko badashyigikiye uwo muco yemeza ko urimo kubateza ibibazo.

Ati: “Iyo umusore n’umukobwa bagiye kubana bagendeye ku bintu, iyo batabibonye cyangwa se niyo hajemo ibibazo usanga biduteza ibindi bibazo bikomeye.

“Aravuga ati ‘njye namuhaye amabati yanjye none yanze ko tubana’. Ibyo ni ibibazo twagiye duhura nabyo. Niba ari ivangamutungo niribe ariko babanje kugera imbere y’amategeko.

“Ariko kuba biba itegeko mbere yuko munabana ni bya bindi byo guta umuco cyangwa se kutubahiriza amategeko ya leta.”

Mu Rwanda, ubusanzwe umuryango w’umuhungu utanga inka nk’inkwano, muri aka gace nubwo iyo nkwano itangwa abaho bavuga ko ntaho iba ihuriye n’agaciro k’ibishyingiranwa umukobwa asabwa kuzana mu rugo rushya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa