skol
fortebet

Ruhango haravugwa Umugabo ukomoka i Muhanga wapfiriye mu nzu y’uwamucumbikiye

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Masabo Kayisinga wo mu Murenge wa Mushishiro muri Muhanga, yaguye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, mu nzu y’uwari uherutse kumucumbikira, bigakekwa ko yari arwaye avuye kwa muganga i Kabgayi.

Sponsored Ad

Amakuru y’urupfu rwa Masabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Nyakanga 2023, aho abaturage bamenyaga ko mu icumbi rya Mukashyaka Judith haguye umugabo wahacumbitse, kuva ku wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, nk’uko byemezwa n’uwari umucumbikiye aho avuga ko ari bwo yamukuye mu gasantere ka Bereshi, hafi y’Umurenge wa Mbuye.

Amakuru yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Wellars Kayitare, wavuzeko na we yamenye ko muri urwo rugo haguye umugabo witwa Masabo, ariko batari bazi ko acumbitse kuri uwo mugore kuko atari yarabimenyesheje ubuyobozi.

Agira ati “Natwe twabimenye mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Nyakanga 2023, aho inzego z’umutekano zahise zijyayo zigasanga koko uwo mugabo yapfuye, bigaragara ko yari arwaye kuko yari arimo akantu gatuma asohora umwanda (Sonde) yavanye kwa muganga akananirirwa hafi aho”.

Avuga ko uwo mugore Mukashyaka utabanaga n’umugabo we, yatoraguye Masabo akamujyana iwe agamije kumutabara kuko ngo yari abonye ananiwe, ariko ikibazo kikaba ku kuba atarabimenyesheje ubuyobozi, ari naho ahera asaba abaturage gutanga amakuru y’ubuzima bw’umuntu babonye yaba muzima cyangwa arwaye.

Agira ati “Nanjye nabimenye mu gitondo kandi umunsi wabanje ari naho nari nakoreye, nabimenye nagiye no mu kandi kazi ku Karere, ariko inzego zirimo kubikurikirana ngo hamenyekane ibye, gusa byaba byiza umuturage wakiriye undi yabimenyesha ubuyobozi kugira ngo umushyitsi amenyakane, iby’ubuzima bwe bubungabungwe arwaye ajyanwe kwa muganga ariho bamucumbikira”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa