skol
fortebet

Rulindo: Abana baguwe nabi nyuma yo kugaburirwa inzoka

Yanditswe: Saturday 31, Mar 2018

Sponsored Ad

Rulindo: Abana baguwe nabi nyuma yo kugaburirwa inzoka
Abana babiri bavukana bo mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo bajyanywe mu bitaro babemerewe nabi nyuma yo kugaburirwa inzoka babeshywa ko ari ifi.
Nyuma yo kugaburirwa inzoka na mugenzi wabo ababwira ko ari ifi, bahise bafuruta umubiri wose batangira no kuribwa mu nda ni ko guhita babajyana ku bitaro bya Rutongo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, Mutuyeyezu Émilien, yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko (...)

Sponsored Ad

Rulindo: Abana baguwe nabi nyuma yo kugaburirwa inzoka

Abana babiri bavukana bo mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo bajyanywe mu bitaro babemerewe nabi nyuma yo kugaburirwa inzoka babeshywa ko ari ifi.

Nyuma yo kugaburirwa inzoka na mugenzi wabo ababwira ko ari ifi, bahise bafuruta umubiri wose batangira no kuribwa mu nda ni ko guhita babajyana ku bitaro bya Rutongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, Mutuyeyezu Émilien, yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko amakuru y’uko aba bana bariye inzoka nawe yayamenye.

Yagize ati “Ayo makuru natwe twarayamenye ko hari abana babiri bo mu mudugudu wa Rukore baba baragaburiwe inyama z’inzoka n’undi w’imyaka icyenda kandi ko we izo nyama ataziriye ariko kugeza ubu nta gihamya cya muganga turabona.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yaraye agiye gusura aba bana aho bari barwariye agasanga bajyanwe ku bitaro bikuru.

Ati “Ku wa Kabiri umubyeyi wabo yari yahise abajyana ku Kigo Nderabuzima cya Kajevuba, ariko ku mugoroba nagiye kubasura nsanga bamaze kubohereza ku bitaro bya Rutongo kuko akana gato kari kamerewe nabi.”

Uyu muyobozi yavuze ko basabye polisi gukora iperereza ngo hamenyekane niba koko aba bana baragaburiwe inyama z’inzoka, hanamenyekane icyatumye uyu mwana azibagaburira.

Ababyeyi bagiriwe inama ko bakwiye kuba hafi y’abana babo bakamenya n’ibyo bariye, kandi bakibuka gutangira amakuru ku gihe dore ko ngo inkuru y’ibyabaye kuri aba bana itahise imenyekana.

Twifuje kumenya icyavuye mu bizamini byafashwe n’abaganga ntibyadukundira kubera ko Umuyobozi w’Ibitaro bya Rutongo atigeze yitaba telefoni inshuro zose twamuhamagaye.

Ibitekerezo

  • Oohh my God!
    Ibi birababaje kabisa. Ese iyo nzoka yishwe na nde? Uwayishe ntayijugunye niwe Kabitera. Ese bayiriye yokeje cg itetse. Ninde wayitunganije kugeza ubwo iribwa?. Polisi ikore iperereza.
    Inama: Abanyarwanda dukwiye kwimakaza kirazira nk umuco uturanga, tukabitoza n abana bacu, kuko uwo mwana w imyaka 9 ntiyarose ko inzoka yaba iribwa, afite ababimubeshye. Imana itabare abo bana bakire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa