skol
fortebet

Rwamagana:Gitifu yaraye mu muferege kubera inzoga bucya asezera ku kazi

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bihembe gaherereye mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, yandikiye Umuyobozi w’Akarere amumenyesha ko yasezeye ku kazi ku mpamvu ze bwite, nyuma y’aho anyweye inzoga agasinda akarara mu muferege w’amazi.
Ibaruwa y’ubwegure uyu wari Gitifu w’Akagari yayishyikirije Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022.
Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu muyobozi yaraye anywa inzoga arasinda, (...)

Sponsored Ad

Uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bihembe gaherereye mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, yandikiye Umuyobozi w’Akarere amumenyesha ko yasezeye ku kazi ku mpamvu ze bwite, nyuma y’aho anyweye inzoga agasinda akarara mu muferege w’amazi.

Ibaruwa y’ubwegure uyu wari Gitifu w’Akagari yayishyikirije Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu muyobozi yaraye anywa inzoga arasinda, hanyuma atwara moto iragenda imugusha mu muferege w’amazi arara aho. Inzego z’umutekano zari ziri ku irondo n’abandi bayobozi ngo baje kuhamusanga atangira kubasuzugura no kubabwira nabi gusa biza kurangira bahamukuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye IGIHE ko kuri uyu Gatatu aribwo yakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.

Yagize ati” Yanyoye inzoga ngira ngo moto imutura hasi ariryamira arasinzira, aho abantu bamugereyeho bamubyukije atera amahane biba ngombwa ko bamukura aho mu muhanda bareba ahantu baba bamucumbikiye. Aho akangukiye rero menya yitekerejeho asanga ntakwiriye kuyobora abantu n’izo ngeso ze ahitamo kutwandikira asezera ku mirimo ye.”

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abakora mu nzego z’ibanze kunywa inzoga nke babasha kugenzura ngo bakirinda ko zabakoresha amarorerwa kuko ngo inzego barimo zibasaba kuba icyitegererezo mu baturage basanzwe bayoboye.

IVOMO IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa