skol
fortebet

Rwanda FDA yavuze ku muti ukekwaho kwica abana 12 muri Cameroon

Yanditswe: Sunday 09, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyahumurije abanyarwanda nyuma yaho umuti w’inkorora witwa NATURCOLD (Paracetamol, Phenylephrine Chlorhydrate and Chlorpheniramine Maleate Syrup) uketsweho kwica abana 12 Cameroon.

Sponsored Ad

Uyu muti w’inkorora witwa NATURCOLD (Paracetamol, Phenylephrine Chlorhydrate na Chlorpheniramine Maleate Syrup) ufite nimero iwuranga ya E22053, wakozwe muri Werurwe2022, ukaba uzarangira muri Gashyantare 2025.

Rwanda FDA yagaragaje ko amakuru yerekana ko abana uwo muti wagizeho ingaruka babanzaga kugira ibibazo by’impyiko bigakurikirwa n’urupfu nyuma yo kuwukoresha.

Iki kigo cyagenzuye amakuru yo mu bubiko bwayo bw’imiti yinjira mu Gihugu (import system) isanga ko uyu muti utigeze winjira mu gihugu. Nyuma yo kugenzura ku isoko iremeza ko uyu muti witwa NATURCOLD bivuga ko ukorwa n’uruganda rwa FRAKEN utari ku isoko ry’u Rwanda.

Iki kigo cyasabye abinjiza imiti mu gihugu kutawutumiza kandi bagakomeza kubahiriza amahame agenga gutumiza imiti harimo n’amahame y’ubuziranenge akubiye mu mabwiriza ya Rwanda FDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa