skol
fortebet

Senateri Ntidendereza William yahitanwe n’uburwayi yari amaranye igihe

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Senateri Ntidendereza William yitabye Imana kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri 2023, aguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Sponsored Ad

Inkuru y’urupfu rwa Senateri Ntidendereza William yamenyekanye ku mugoroba w’uyu munsi.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko yaguye muri King Faisal Hospital azize uburwayi yari amaranye amezi atandatu.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nayo yihanganishije umuryango wa Senateri Ntidendereza William.

Senateri Ntidendereza William yabonye izuba ku wa 11 Kamena 1950. Yitabye Imana nyuma y’imyaka ine yari amaze yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena.

Senateri William yari afite imyaka 73 akaba yaratorewe Ubusenateri mu mwaka wa 2019.

Senateri Ntidendereza yatorewe kuba Umusenateri ku wa 16 Nzeri 2019.Yayinjiyemo ku itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali.

Icyo gihe Ntidendereza yagize amajwi 60% y’abatoye bose hamwe 110 mu gihe abagombaga gutora bari 116. Yatsinze Buteera John, Mutimura Zeno na Rwakayiro Mpabuka Ignace bari bahanganye.

Mbere yo kwinjira mu Nteko, Ntidendereza yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda nk’aho mu 2012 yari Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu; yanabaye kandi Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro kuva mu 2006 kugeza 2008 ubwo yeguraga kuri uyu mwanya.

Ntidendereza ni impuguke mu burezi akaba n’inararibonye mu miyoborere myiza, by’umwihariko mu burere n’Umuco Nyarwanda.

Ibitekerezo

  • Uwomugabo yazize ubuhe burwayi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa