skol
fortebet

Sida yakamejeje mu baryamana bahuje ibitsina;Uburasirazuba niho yiganje-RBC

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko mu turere icumi twa mbere mu Rwanda turimo abarwaye Sida bafite ubwandu bushya, Intara y’Iburasirazuba ifitemo dutanu mu gihe abaryamana bahuje ibitsina n’abakobwa bari munsi y’imyaka 24 bari mu bari kuyandura cyane.

Sponsored Ad

Uturere dutanu tw’u Burasirazuba turi mu 10 twugarijwe n’ubwandu bushya bwa Sida
- Abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 bari kwandura cyane
- Umwe muri babiri baryamana bahuje ibitsina, yanduye Sida
- Abagabo 18 100 mu Rwanda baryamana bahuje ibitsina

Iyi mibare yagaragajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 14 bwo kurwanya ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Ikuzo Basile, yagaragaje ko mu Rwanda, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.

Nibura hafi ½ cy’aba bantu bose babarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba bangana na 49,5%. Abenshi muri bo ni abadafata imiti neza ku buryo biteye inkeke cyane.

Dr Ikuzo yakomeje avuga ko ubwandu bushya bwinshi buri kwiganza cyane mu rubyiruko aho ngo nibura abakobwa bafite kugeza ku myaka 24 bafite ibyago byinshi byo kwandura.

Ati “Mu Rwanda nibura 35% y’ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21. Abahungu b’imyaka 15-19 bafite amahirwe make yo kwandura ugereranyije na bashiki babo banganya imyaka.”

Dr Ikuzo yagaragaje ko nibura mu turere icumi turimo abafite Virus itera Sida benshi, Intara y’Iburasirazuba ifitemo dutanu.

Hapimwe abantu bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 49. Uturere dutatu turi imbere ni utw’Umujyi wa Kigali tugakurikirwa n’utwo muri iyi Ntara turimo Rwamagana, Bugesera, Kayonza, Kirehe na Gatsibo mu gihe utundi tubiri ni Nyamasheke na Kamonyi.

Ubusambanyi mu bakiri bato mu Burasirazuba

Imibare igaragaza ko abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagiye kwisuzumisha ku bigo nderabuzima n’ibitaro batwite, nibura Intara y’iburasirazuba ifite 12% mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu ari 7%, bivuze ko abakiri bato muri iyi Ntara bakora imibonano mpuzabitsina ku bwinshi ku buryo byabaviramo kwandura Virusi itera Sida.

Dr Ikuzo yavuze ko hari ibyiciro by’ingenzi bikunze kwandura Virusi itera Sida birimo abakora umwuga w’uburaya, abaryamana bahuje ibitsina n’abakobwa bari hagati y’imyaka 18 kugera kuri 24.

Yakomeje avuga ko mu bipimo bapima buri myaka ibiri, abakora uburaya ku rwego rw’igihugu bagiye bamanuka aho kuri ubu bageze kuri 32%. Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba imibare igenda izamuka ku buryo buteye inkeke.

Dr Ikuzo yatangaje ko nibura kuri ubu abaryamana bahuje ibitsina banduye Sida ari 6% ku rwego rw’igihugu. Ni mu gihe abaryamana bahuje ibitsina bo Ntara y’Iburasirazuba, abanduye Sida ari 12%.

Ati “Umuntu umwe kuri babiri mu baryamana bahuje ibitsina aba afite Virus itera Sida, aba bayivana mu baryamana bo ubwabo bakayijyana mu bandi.”

Mu Rwanda, habarurwa abagabo 18 100 baryamana n’abo bahuje ibitsina, muri bo 2287 ni abo mu Burasirazuba. Abagabo ni bo banduzanya Sida cyane ugereranyije n’abagore, ibintu RBC igaragaza nk’ibihangayikishije.

Dr Ikuzo kandi yavuze ko bahinduye umuvuno mu bukangurambaga aho basigaye bareba ibyiciro byugarijwe akaba aribyo begera bakabiganiriza banabereka imibare, abahinduka bagahinduka.

Yasabye urubyiruko kwipimisha bakamenya uko bahagaze, basanga baranduye bagafata imiti, abataranduye bakarushaho kwirinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, we yavuze ko bagiye kongera gushishikariza abaturage kwirinda Sida, bakanipimisha ku bushake.

Ati “ Hari n’abari basanzwe bafata imiti abaganga bagaragaza ko hari abagera aho bakabireka. Ibyo nabyo ntabwo ari byiza, ni ngombwa ko umuntu watangiye gufata imiti ayifata neza uko muganga yabimweretse. Turaza gushyiramo imbaraga rero twibanda ku rubyiruko kugira ngo rwongere rumenye ko Sida ihari kandi bakwiriye kuyirinda.”

Kuri ubu Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida, mu gihe 95% by’abafata imiti bazaba bayifa n’aho 95% babe bagabanyije ubwandu mu maraso yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa