skol
fortebet

Tito Rutaremara yavuze ku rupfu rwa Twagiramungu bahuriye muri Politiki

Yanditswe: Monday 04, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda,Tito Rutaremara yavuze ko nta muntu yakwifuriza gupfa,yewe n’umwanzi we cyangwa uwo bahanganye muri politiki.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije Kigali Today nyuma y’urupfu rwa Faustin Twagiramungu utaravugaga rumwe na FPR INKOTANYI,akayivuga nabi igihe cyose ahawe ijambo n’ibinyamakuru.

Rutaremara yagize ati “Njye ntabwo nifuza ko umuntu apfa, nta wifuriza umuntu ko yapfa. (Twagiramungu) ntabwo yari umwanzi ahubwo yari ’adversaire’(uwo muhanganye), ariko nubwo yaba umwanzi ntabwo wifuza ko umuntu apfa, nubwo yatuvugaga nabi ntadukunde.”

Rutaremara yakomeje avuga ko Twagiramungu biganye muri Saint André, ariko bakiri abana.

Rutaremara abajijwe niba Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe,yakwifuza ko yaza agashyingurwa mu Rwanda,yasubije ati :"I Rwanda se ko ari iwabo, si Umunyarwanda se! Azaze bamujyane i Cyangugu iwabo."

Twagiramungu witabye Imana afite imyaka 78 y’amavuko, akomoka mu yahoze ari Komini Gishoma, Perefegitura ya Cyangugu, ubu akaba ari mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku myaka 14 y’amavuko, Twagiramungu yari i Kigali aho yaje kwiga muri Collège Saint André i Nyamirambo mu myaka ya 1959-1961, nk’uko Hon Tito Rutaremara w’imyaka 79 y’amavuko yabitangarije KT.

Tito Rutaremara avuga ko yatandukanye na Twagiramungu muri 1961 afata iy’ubuhungiro, mu gihe Twagiramungu we yagumye mu Gihugu, bongera kubonana nyuma y’imyaka 30(1991) ubwo Inkotanyi zari zitangiye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Faustin Twagiramungu, wapfiriye mu Bubiligi ku wa gatandatu ku myaka 78, azwi nk’umunyapolitiki utararyaga iminwa mu kwamagana ubutegetsi, mbere na nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ubwo amashyaka menshi yongeraga kubaho mu Rwanda mu 1991, nyuma y’imyaka hafi 20 MRND ari yo shyaka rukumbi mu gihugu, Twagiramungu yari mu ishyaka rya MDR (Mouvement Démocratique Républicain), yaje no kuyobora, ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bw’uwari Perezida Juvénal Habyarimana.

Yashyigikiye ko abari muri FPR-Inkotanyi, yari yarateye u Rwanda mu Kwakira (10) mu 1990, na bo bafite uburenganzira ku gihugu nk’abandi Banyarwanda.

Icyakora nyuma yo kugera mu Rwanda,Twagiramungu ntiyumvikanye nayo birangira ahungiye mu Bubiligi ari naho yapfiriye kuwa 02 Ukuboza 2023.

Bijyanye n’ibyari bikubiye mu masezerano y’Arusha hagati ya FPR n’iyari leta y’u Rwanda, Twagiramungu yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ku butegetsi bwa FPR, ku itariki ya 19 Nyakanga (7) mu 1994.Yaje kwegura muri Kanama (8) mu 1995.

Twagiramungu yahise yongera guhungira mu Bubiligi,yahungiyemo ubwo Perezida Habyarimana yari amaze gupfa.

Yagarutse mu Rwanda mu 2003 aje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora ya perezida, aho yatangajwe ko yagize amajwi 3.6% muri ayo matora yo ku itariki ya 25 Kanama mu 2003,yatsinzwe na Perezida Kagame ku majwi 95%.

Nyuma y’ayo matora, Twagiramungu yahise asubira mu Bubiligi, aza no kubona ubwenegihugu bw’Ububiligi, anashinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu buhungiro, RDI-Rwanda Rwiza, yari ayoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa