skol
fortebet

Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yapfuye

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyapolitike Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994 kugeza yeguye mu 1995,yapfuye afite imyaka 78 y’amavuko

Sponsored Ad

Faustin Twagiramungu,wari utuye mu Bubiligi,bivugwa ko yahitanwe n’uburwayi yari amaranye iminsi.

Amakuru yamenyekanye uyu munsi aravuga ko Twagiramungu yari amaze iminsi arembejwe n’uburwayi mu Bubiligi aho yari amaze igihe kirekire atuye.

Twagiramungu Faustin wamenyekanye cyane ku kazina ka “Rukokoma”,apfuye afite imyaka 78 y’amavuko dore ko yavutse ku wa 14 Kanama 1945 mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu .

Ni umwe mu banyapilitiki bashinze ishyaka MDR mu mwaka wa 1991, ubwo amashyaka menshi yemererwaga gukorera mu Rwanda, ari nabwo yatangiye kumenyekana muri politiki y’u Rwanda ,ahangaye bikomeye na Perezida Habyarimana Juvenal n’ishyaka rye MRND.

Yagizwe Minisitiri w’Intebe wa mbere muri Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma yaho ingabo za FPR Inkotanyi zitsindiye urugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yashyizweho hashyingiwe ku masezerano ya Arusha,yaje kwegura tariki 28 Kanama 1995, ahita afata iy’ubuhungiro agana mu Bubuligi.

Nyuma y’imyaka isaga umunani yisuganyiriza mu Bubiligi, mu mwaka 2003 Twagiramungu yagarutse mu Rwanda , mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga, gusa ntiyahirwa kuko yatsinzwe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 95,0% naho we akagira 3,62%.

Twagiramungu Faustin, yabaga mu gihugu cy’Ububiligi aho yagaragaraga mu bikorwa birwanya Leta y’u Rwanda ndetse yari yarifatanyije n’Ihuriro P5 ry’amashyaka aba hanze y’u Rwanda, atavuga rumwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Yari yarashinze ishyaka ryitwa Rwanda Dream Initiative rirwanya Ubutgetsi bw’u Rwanda rifite ikicaro mu gihugu cy’Ububirigi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa