skol
fortebet

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugabanya imfu z’ abicwa na SIDA

Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda ivuga ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere cyarushije ibindi kugabanya umubare w’ abahitanwa n’ icyorero cya SIDA bikaba byararuhesheje amahirwe yo kwakira inama nyafurika ikomeye yo ku rwanya SIDA izitabirwa n’ abantu ibihumbi 10 umwaka utaha wa 2019.

Sponsored Ad

Iyi nama yitwa ICASAigiye kuba ku nshuro ya 20 ikaba aribwo bwa mbere igiye kubera mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018 hasojwe inama imaze iminsi ibiri yari yahuje abahanga mu byo kurwanya icyorezo cya SIDA baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika, bahujwe no gutegura inama nkuru izaba umwaka utaha wa 2019 izahuza abantu basaga ibihumbi icumi(10) .

Umuyobozi mukuru w’ ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’ igihugu cy’ Ubuzima RBC, Dr.Sabin Nsanzimana yavuze ko u Rwanda ntabwoba rufite bwo kwakira abantu bangana kuriya, kabone ko ari ubwa mbere u Rwanda rugiye kwakira inama nini kuri iki kigero.

Yagize ati "Ni ishema ku Rwanda kubona iyi nama igiye kuzabera mu gihugu cyacu ku nshuro yayo ya 20 imaze ibera mu bindi bihugu rero nta bwoba dufite bwo kuzakira abazaza batugana kuko mubazitabira bose buri muntu azimenyera buri kimwe cyose mu minsi yose bazamara mu Rwanda. Inyungu tuzayigiramo nk’ Abanyarwanda ni uko muri iyo nama hazaba harimo kungurana ibitekeze mu buryo bwo kurwanya icyorezo cya SIDA”.

Yakomeje avuga imwe mu mpamvu yatumye u Rwanda rutsindira kwakira iyi nama arirwo ruri kumwanya wa mbere mu bihugu byagabanyije imfu z’ abantu bapfa bazize ubwandu bwa SIDA ku rwego rw’ ISI.

Dr NSANZIMANA yavuze ko nk’urwego rwubushakashatsi n’ ubuvuzi icyo bazungukira muri iyi nama ari ubumenyi bwisumbuyeho kuko buri nama izajya igira ubushakashatitsi kugira ngo bungurane ibitekerezo.


Dr Sabin Nsanzimana

Yongeyeho ati “Mu rwego rw’ umuco hari inyungu yo kumenya uko abandi babayeho kandi n’ ishema kubona abanyamahanga bifuza kuza mu gihugu cyacu bitewe n’ ubwiza barubonyemo” .

Kuri ubu u Rwanda nirwo ruri kumwanya wa mbere mu bihugu byagabanyije abapfa bishwe n’icyorezo cya SIDA ku kigero cya 80%.

Abantu bakangurirwa kwirinda agakoko gatera SIDA birinda gukora imibonano mpuzabitsina badakoresheje agakingirizo.


Ubanza Dr Jeanine Condo umuyobozi mukuru wa RBC

Ubanza ni Dr Sabin Nsanzimana ukuriye ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC

Iradukunda Elisabeth

Ibitekerezo

  • Kuva SIDA yamenyekana muli 1981,imaze kwica abantu hafi 35 millions.Nubwo itakica abantu cyane kubera ko bavumvuye umuti ugabanya ubukana,ubusambanyi bwariyongereye cyane.Ibyo bibabaza imana cyane itubuza gusambana,kwica,kwiba,gusinga,etc...Abantu ntabwo bashobora gukuraho indwara.Imana yonyine niyo yabishobora.
    Mu gihe kirati kure,izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na YESU (Daniel 2:44).Noneho indwara zose ziveho ndetse n’urupfu (Ibyahishuwe 21:4).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa